Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 August 2025 7:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Marizamunda yakiririye mugenzi we wa Mozambique mu Biro bye ku Kimihurura.
SHARE

Maj. Gen Cristóvão Artur Chume ushinzwe Minisiteri y’ingabo za Mozambique ashima ko umuhati wo kugarura amahoro muri Cabo Delgado wagizwemo uruhare n’inzego z’u Rwanda zishinzwe umutekano watumye abari baravuye mu byabo babigarukamo.

Uyu musirikare mukuru ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ayoboyemo itsinda ririmo Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cye witwa Maj Gen André Rafael Mahunguane na CP Fabião Pedro Nhancololo ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano muri Polisi y’Igihugu.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri ku Nteko ishinga amategeko, yaganiriye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda ku kicaro gikuru cya Minisiteri yazo ku Kimihurura.

Yakiriwe na mugenzi we Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba mukuru wazo General Mubarakh Muganga n’abagaba bakuru mu mitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda.

Yababwiye ko  u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku gihugu cye mu bikorwa birimo iterambere ry’ubukungu, cyanecyane mu by’umutekano.

We n’abagize itsinda ayoboye basobanuriwe uko umutekano uhagaze mu Karere n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika n’ahandi.

Mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru, yavuze ko uruzinduko barimo mu Rwanda rw’iminsi itatu, rugamije gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’amahoro n’umutekano hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Minisitiri Cristóvão yashimye ubutwari n’ubwitange by’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gushyigikira abaturage ba Mozambique.

Ikindi avuga ko i Maputo bishimira ni amahugurwa agamije kongererana ubumenyi n’ubushobozi hagati y’inzego z’ibihugu byombi, akemeza ko ikibazo gikomereye buri ruhande ari iterabwoba rigaragara henshi.

TAGGED:featuredIngaboMinisitiriMozambiqueMugangaRwandaUbutaberaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi
Next Article Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?