Maj. Gen Cristóvão Artur Chume ushinzwe Minisiteri y’ingabo za Mozambique ashima ko umuhati wo kugarura amahoro muri Cabo Delgado wagizwemo uruhare n’inzego z’u Rwanda zishinzwe umutekano watumye abari baravuye mu byabo babigarukamo.
Uyu musirikare mukuru ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ayoboyemo itsinda ririmo Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cye witwa Maj Gen André Rafael Mahunguane na CP Fabião Pedro Nhancololo ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano muri Polisi y’Igihugu.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri ku Nteko ishinga amategeko, yaganiriye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda ku kicaro gikuru cya Minisiteri yazo ku Kimihurura.
Yakiriwe na mugenzi we Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba mukuru wazo General Mubarakh Muganga n’abagaba bakuru mu mitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda.
Yababwiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku gihugu cye mu bikorwa birimo iterambere ry’ubukungu, cyanecyane mu by’umutekano.
We n’abagize itsinda ayoboye basobanuriwe uko umutekano uhagaze mu Karere n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika n’ahandi.
Mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru, yavuze ko uruzinduko barimo mu Rwanda rw’iminsi itatu, rugamije gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’amahoro n’umutekano hagati ya Mozambique n’u Rwanda.
Minisitiri Cristóvão yashimye ubutwari n’ubwitange by’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gushyigikira abaturage ba Mozambique.
Ikindi avuga ko i Maputo bishimira ni amahugurwa agamije kongererana ubumenyi n’ubushobozi hagati y’inzego z’ibihugu byombi, akemeza ko ikibazo gikomereye buri ruhande ari iterabwoba rigaragara henshi.