U Rwanda Rwavanyeho Akato Ku Bagenzi Bava Mu Buhinde Na Uganda

Minisiteri y’Ubuzima yavuguruye amabwiriza akurikizwa n’abagenzi binjira cyangwa basohoka mu gihugu mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, aho ingingo yateganyaga akato k’iminsi irindwi ku bagenzi bava muri Uganda no mu Buhinde itakigaragaramo.

Ni amabwiriza yatangiye gukurikizwa ku wa 3 Nzeri 2021.

Minisiteri y’Ubuzima yaherukaga gutangaza ko guhera ku wa 15 Kamena 2021, abagenzi bose baturutse cyangwa banyuze mu Buhinde na Uganda mu minsi 7 ishize basabwe kumara iminsi 7 mu kato guhera bakigera mu gihugu, mu mahoteli yateganyijwe.

Icyo gihe u Buhinde bwari bumaze iminsi buhanganye na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, ari nayo yari yateye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu muri Uganda. Yaje no kugera mu Rwanda, ubu niyo yihariye ubwandu bushya ku gipimo kiri hejuru.

- Advertisement -

Mu mabwiriza mashya, “abagenzi bose binjira mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko batanduye COVID-19.”

Igipimo cyemewe cyonyine ni SARS-CoV 2 Real-Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR) cyafashwe mbere y’amasaha 72 ngo urugendo rutangire, ni ukuvuga kitarengeje iminsi itatu.

Ibindi bipimo nk’igitanga ibisubizo mu minota mike kizwi nka Rapid Diagnostics Tests (RDTs) ntibyemewe.

Ku mwana utarengeje imyaka itanu we si ngombwa ko agaragaza ko yapimwe COVID-19.

Biteganywa ko umuntu wese mbere yo kwinjira mu gihugu yuzuza ifishi y’aho azacumbika ategereje igisubizo ku kindi gipimo kizafatwa ageze mu Rwanda, akanashyiraho icyemezo cy’uko yapimwe mbere yo gutangira urugendo.

Ni kimwe n’abantu bashobora kunyura mu Rwanda, bari mu rugendo ruzakomeza nyuma y’amasaha arenga 12.

Nabo bagomba gupimwa mu buryo bwa RT-PCR bakihagera kandi bigakorerwa ku kibuga cy’indege, bakajya gutegerereza ibisubizo muri imwe muri hoteli zemejwe.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza iti “Ibipimo bya COVID-19 by’abantu bari mu rugendo rukomeza mu masaha arenze 12 bizajya bihutishwa, ku buryo umugenzi abona ibisubizo bye mbere y’urugendo rukurikira.”

Bazajya bishyuzwa $60, arimo $50 y’igipimo n’andi $10 atangwa ku zindi serivisi zitangirwa ku kibuga cy’indege.

Ibyo ntibireba abagenzi bakomereza urugendo mu masaha ari munsi ya 12.

Bitandukanye ariko n’abagenzi banyura mu Rwanda bakoresheje inzira z’ubutaka, bo bagomba kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR, bagategerereza ibisubizo muri hoteli zagenywe mbere yo gukomeza urugendo.

Abo bagenzi bose bategereza ibipimo amasaha 24, kandi muri icyo gihe bagomba kubahiriza amabwiriza yose yateganyijwe, igihe batarabona ibisubizo byabo.

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Guverinoma y’u Rwanda yumvikanye na za hoteli igiciro cyihariye kigenewe abagenzi bategereje ibisubizo mu masaha 24. Igihe umugenzi ahisemo kuguma muri hoteli nyuma yo kubona igisubizo kigaragaza ko atanduye, bemerewe kuhaguma ariko hakubahirizwa ibiciro bisanzwe bya hoteli.”

Abagenzi bareba niba ibisubizo byabo byabonetse hakoreshejwe umubare banga baba bahawe, igihe bitabonetse mu masaha 24 bakifashisha hoteli ikabafasha kubikurikirana.

Amabwiriza akomeza ati “Igihe ibisubizo by’umugenzi ugeze mu Rwanda bigaragaje ko yanduye COVID-19 nubwo yaba nta bimenyetso agaragaza, azavurwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’igihugu yo kurwanya COVOD-19 kugeza akize neza, yiyishyurira ikiguzi.”

Minisiteri y’ubuzima yashishikarije abagenzi kugira ubwishingizi mpuzamahanga bw’urugendo.

Ku bagenzi bagiye gusohoka mu gihugu, nabo bagomba kugaragaza igipimo gihamya ko nta COVID-19 banduye cyafashwe mu masaha 72 ashize, mu buryo bwa SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR).

Kigomba kuba cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)/ Laboratwari nkuru y’igihugu, ibitaro by’intara cyangwa by’uturere.

Ibindi bipimo nk’igitanga ibisubizo byihuse, ntibyemewe.

Minisiteri y’Ubuzima yashishikarije abagenzi kujya basaba gusuzumwa ndetse bakishyura ibipimo byabo nibura mbere y’iminsi ibiri y’igihe bazagendera.

Abagenzi kandi bagirwa inama yo gukorana n’ibigo by’indege mu kumenya ibisabwa bijyanye no kwirinda COVID-19 biteganywa aho bagiye cyangwa ibihugu bazanyuramo.

Abagenzi Bavuye Muri Uganda n’U Buhinde Bategetswe Kujya Mu Kato

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version