Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwavuye Mu Muryango Rwari Ruhuriyemo Na DRC Na Angola 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwavuye Mu Muryango Rwari Ruhuriyemo Na DRC Na Angola 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2025 8:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko ruva mu muryango wa CEEAC nyuma y’aho ibihugu biwugize birimo DRC birwitambitse ntirwemererwe kuwuyobora bigizwemo uruhare na DRC.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo kuri uyu wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko DRC irabyitambika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza impungenge ku buryo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ifatanyije n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

Iri tangazo rivuga ko byongeye kugaragara no mu Nama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo, aho uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano shingiro y’uyu muryango, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya DRC.

Muri ryo hari ahanditse hati: “U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa igenewe Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ruyobora icyo gihe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu mwaka wa 2023, ubwo DRC yari iyoboye. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga”.

Muri iryo tangazo, u Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC bwirengagizwa.

Ruvuga ko kubera izo mpamvu, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame awugenga n’inshingano.

Muri Gashyantare, 2023, rwahejwe nu nama ya 22 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.

Amakuru avuga ko ibibazo bishyamiranyaga impande zombi byakunze kugaragara mu nama za CEEAC, ndetse ku wa 4, Kamena, 2025 hari habaye inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri yari igamije kunga u Rwanda na DRC.

Itangazo ry’u Rwanda riruvana muri uyu muryango.

Icyakora iki gihugu cyatsimbaraye ku mugambi wo kwitambika iby’uko u Rwanda rwahabwa ubuyobozi bwawo, bituma u Rwanda ruvuga ko nibikomeza gutyo ruzava muri CEEAC none rwabikoze.

Uyu muryango ugizwe na Angola, Congo, DRC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

TAGGED:CongoDRCfeaturedKuyoboraRwandaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashoramari Bo Muri Israel Barashaka Kurushaho Gushora Mu Rwanda
Next Article Colombia: Uwashakaga Kuba Perezida Yarashwe Mu Mutwe 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?