Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko ruva mu muryango wa CEEAC nyuma y’aho ibihugu biwugize birimo DRC birwitambitse ntirwemererwe kuwuyobora bigizwemo uruhare na DRC.
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo kuri uyu wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko DRC irabyitambika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza impungenge ku buryo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ifatanyije n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.
Iri tangazo rivuga ko byongeye kugaragara no mu Nama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo, aho uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano shingiro y’uyu muryango, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya DRC.
Muri ryo hari ahanditse hati: “U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa igenewe Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ruyobora icyo gihe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu mwaka wa 2023, ubwo DRC yari iyoboye. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga”.
Muri iryo tangazo, u Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC bwirengagizwa.
Ruvuga ko kubera izo mpamvu, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame awugenga n’inshingano.
Muri Gashyantare, 2023, rwahejwe nu nama ya 22 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.
Amakuru avuga ko ibibazo bishyamiranyaga impande zombi byakunze kugaragara mu nama za CEEAC, ndetse ku wa 4, Kamena, 2025 hari habaye inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri yari igamije kunga u Rwanda na DRC.

Icyakora iki gihugu cyatsimbaraye ku mugambi wo kwitambika iby’uko u Rwanda rwahabwa ubuyobozi bwawo, bituma u Rwanda ruvuga ko nibikomeza gutyo ruzava muri CEEAC none rwabikoze.
Uyu muryango ugizwe na Angola, Congo, DRC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.