U Rwanda Rweruriye UN Ko Ruzi Neza Ubufatanye Bw’Ingabo Za DRC Na FDLR

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Amb Claver Gatete yaraye abwiye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi ko UN yagombye kubwira ingabo yohereje muri DRC kureka gukorana n’ingabo z’iki gihugu kuko zikorana na FDLR.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama yigaga ku kibazo cya DRC na M23 , Gatete yavuze u Rwanda rufite ibindi biruhangayikishije bireba ubuzima bw’abarutuye, bityo ko nta nyungu rufite mu bibazo biri hagati y’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’Umutwe wa M23 umaze iminsi ubwotsa igitutu.

Yabukije ko Leta ya RDC ari yo irebwa n’ibibazo biri ku butaka bwayo, byayinanira ikagana inzego zishinzwe gukora iperereza no kugaragaza ukuri zirimo Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe Kugenzura ibibazo byabereye ku mipaka (EJVM) aho guhora  u Rwanda ku nkeke irushinja ibyo idafitiye gihamya.

Ikindi yibaza ni impamvu ituma ikibazo cya M23 ari cyo cyabujije abantu amahwemo nk’aho ari wo mutwe wonyine w’inyashyamba ukomeye kandi umaze igihe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Ibyo Ambasaderi Claver Gatete avuga, bishimangirwa na Raporo yasohowe n’Umuryango witwa Action Pour La Paix En Afrique watangaga impuruza uvuga ko ibihugu bituranye na DRC ndetse na DRC ubwayo bigomba kuba maso kuko hari abarwanyi benshi bari kwisuganyiriza muri Beni kugira ngo bateze umutekano muke haba mu baturage ndetse no mu bice bituriye kiriya gice.

Hari ubundi bushakashatsi buherutse kwerekana ko muri Kivu y’Amajyaruguru honyine hari imitwe y’abarwanyi igera kuri 50.

Ambasaderi Claver Gatete ubwo yagezaga ku Munyamabanga mukuru wa UN inyandiko zimwemerera guhagarira igihugu cye muri UN

Ambasaderi Gatete we yavuze ko muri Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo imitwe y’inyeshyamba yose hamwe iharangwa igera ku 140.

Muri yo harimo na FDLR igizwe na bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Ku rundi ruhande Ambasaderi Gatete yavuze ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu iheruka kubera i Nairobi yananzuye ko muri DR.Congo hoherezwa ingabo z’Akarere zizarwanya imitwe yose yitwaje intwaro ihakorera.

Yabwiye abitabiriye inama idasanzwe ku kibazo cya M23 muri DRC ko ibyo iki gihugu gishinja u Rwanda nta shingiro bifite kuko ari ukwegeka ku muturanyi ikibazo cyawe kandi ntaho ahuriye nacyo.

Iyi ngingo kandi niyo Perezida Kagame aherutse kubwira The Bloomberg avuga ko yabwiye kenshi Perezida Tshisekedi ko kuvuga ko ibibazo biri mu gihugu cye biterwa n’u Rwanda ari ukwihunza inshingano kandi uri umuyobozi mukuru w’igihugu.

Gatete yunzemo ati: “Turasaba ko habaho umuti mwiza kandi urambye ku makimbirane yo muri Congo, kugira ngo hatazongera kubaho amahano (Jenoside) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Kuba DRC irenga u Rwanda kugira uruhare mu bibera mu Burasirazuba bwaryo, bituma hari abarugirira urwango kandi urwo rwango niryo rushobora kuvamo ubwicanyi nka Jenoside niba bidahagaritswe bigishoboka.

Amb Gatete ati: “ Murabizi ko bayobozi mu nzego za Leta no mu buyobozi bw’Ingabo bashinja u Rwanda gufasha M23. Ndakeka ko no mu kanya mwabyumvise, ibi ni ibirego bidafite ishingiro, kandi ikibazo ni uko ayo ari amagambo, hari urwego rugenzura ikirego icyo ari cyo cyose (Expanded Joint Verification Mechanisms, EJVM) ku gihugu icyo ari cyo cyose.  Uru rwego ntirwiyambajwe ariko twumva ayo magambo. Igihe haba hari ikirego icyo ari cyo cyose gikwiye gushyikirizwa ruriya rwego ngenzuzi kugira ngo habe iperereza ryigenga ariko ibyo DR.Congo ntabyo irakora.”

U Rwanda rwanabwiye UN ko rwamagana imvugo ya Leta ya Congo yo kuvuga ko ibihugu by’Akarere bishaka gucamo ibice kiriya gihugu.

Ngo ni amagambo ababaje, ndetse nta bimenyesto afitiwe uretse kuba DR.Congo igamije guhunga ibibazo byayo ikabyegeka ku bindi bihugu.

Yavuze ko gukangisha abaturage kubica bishobora gutuma bajya mu mitwe yitwaje intwaro kandi bikaremereza ikibazo kurushaho.

U Rwanda rweruriye  UN Ruyibwira Ko Ruzi Ubufatanye Bw’ingabo Za DRC Na FDLR

Rufite amakuru nyayo ko ingabo za Congo, FARDC zirwanya M23 zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, kandi izi nyeshyamba zarafatiwe ibihano mu mwaka wa 2014.

Rwavuze ko ingabo za DRC zikwiye kwirinda kugirana ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro yafatiwe n’ibihano mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro.

Ngo nta musaruro bitanga kandi binyuranye n’ubushake bw’Akarere na UN bwo gushakira ituze Uburasirazuba bwa Congo.

Ikindi u Rwanda ruvuga ni uko ubwo bufatanye bushyira MONUSCO mu bihe bigoye kubera ko gufasha FARDC kandi irwana ifatanyije na FDLR, bisa no gufasha umutwe wakoze Jenoside.

Bityo u Rwanda rwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano  kwamagana ubwo bufatanye no gusaba MONUSCO mu nshingano zayo kutagira ubufatanye igirana na FARDC igihe ikorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version