Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Algeria mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 71 ishize ibonye ubwigenge.
Iki gihugu cyabonye ubwigenge nyuma y’intambara yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga, 1962.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye buriho hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gushakisha izindj nzira z’ubufatanye.
Umubano w’u Rwanda na Algeria ushingiye ku bushuti na dipolomasi, imikoranire mu mutekano n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bakajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.
Kuva mu mwaka wa 1982, u Rwanda na Algérie bifitanye amasezerano arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire, mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho visas.
Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano mu itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi n’iterambere ry’ishoramari.


