Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwigeze Gushinjwa ‘Kwiba’ Ingoma Z’u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

U Rwanda Rwigeze Gushinjwa ‘Kwiba’ Ingoma Z’u Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2022 4:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Benshi mu bize amateka y’u Rwanda n’ayo muri aka Karere, bazi ko hari igihe u Rwanda n’u Burundi byigeze guhurizwa hamwe bitegekwa n’Abakoloni b’Ababiligi ariko bafite uwo bitaga Rezida, akaba Umubiligi. Mu Rwanda uwamenyekanye kurusha abandi ni Georges Mortehan wabayeho guhera tariki 19, Gashyantare, 1883  agapfa tariki 5, Gicurasi 1955.

Yabaye Rezida w’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1919 n’uwa 1929.

Ababiligi bakolonije u Rwanda guhera mu mwaka wa 1916 kugeza mu mwaka wa 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge.

Baje basimbura Abadage bari bamaze gutsindwa Intambara ya Mbere y’Isi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abanyarwanda n’Abarundi ni abaturage bafitanye amateka ya bugufi ndetse hari n’ubwo wakeka ko ari abavandimwe, bene mugabo umwe!

Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, Abarundi bakavuga Ikirundi ariko ugasanga bumvikana neza nk’aho ururimi bavuga ari RUMWE.

Icyakora, ibi bihugu byamaze ibinyejana byinshi birwana.

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zarwanye igihe kirekire, bamwe banga agasuzuguro k’abandi, n’abandi bikaba uko.

Tubirebeye mu mateka ya bugufi, guhera mu mwaka wa 2015, ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho kenshi.

- Advertisement -

Byaje kurenga gukozanyaho bifata intera k’uburyo umupaka uhuza ibi bihugu by’abavandimwe wafunzwe.

Mu byo u Burundi Bushinja u Rwanda harimo no kubwiba ingoma zarwo…

Perezida Ndayishimiye yishimana n’abakaraza

Mu mwaka wa 2019, u Burundi bwavuze ko u Rwanda rucumbikiye abantu babwibye ingoma zavuzwaga zigakundwa na benshi zikaba zaravuzwaga n’Itsinda ry’Abakaraza ryitwa Groupe Himbaza.

Byose byatangiye mu waka wa 2015 ubwo uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga kongera ku buyobora, bamwe mu baturage be barabyanga bavuga ko ari kwica nkana ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

Muri uko kwiyamamaza, hashize igihe gito arahiye, hari abagerageje kumuhirika ubwo yari yagiye mu Nama yari yahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere u Burundi n’u Rwanda biherereyemo.

Kugerageza kumuhirika byakozwe tariki 13, Gicurasi, 2015.

Nyuma y’uko bipfubye hari bamwe mu baturage be bahungiye mu Rwanda banga ko imidugararo yavutse mu Burundi yahitana ubuzima bwabo.

Muri abo rero niho haje n’abagize Itsinda ry’abakaraza bitwa Groupe Himbaza.

Nyuma y’imyaka ine, ni ukuvuga mu mwaka wa 2019, abagize iri tsinda bandikiye abateguraga irushanwa ry’abahanzi bo mu Karere u Rwanda n’u Burundi bihereyemo, basaba kwemererwa kuzitabira Irushanwa ryitwa ‘East Africa Got Talent’ ryacaga kuri Televiziyo z’i Nairobi muri Kenya.

Mu kwiyandikisha, aba bakaraza bavuze ko bagize ‘itsinda ryo mu Rwanda.’

Gusa bageze imbere y’abagombaga kubandika, babasobanuriye ko bagize Itsinda ry’Abakaraza b’Abarundi ariko bahunze igihugu cyabo, bakaba bari mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2015.

Uwari Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’Umujyanama we mukuru Bwana Willy Nyamitwe ntibyamushimishije.

Kuri Twitter yanditse ko ibyo abo bakaraza bavuze bitagombye guhabwa agaciro na gato.

Yabyanditse tariki 19, Kanama, 2019.

Nyamitwe yaranditse ati: “Abo bantu bagombye guterwa isoni no kumva baratesheje agaciro gashingiye ku mwimerere w’ingoma z’i Burundi bajyanye mu Rwanda.”

Ibyo Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ntibyabujije ko abakemurampaka bemerera abo Barundi gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cya ‘East Africa Got Talent’.

Itangazo basohoye ryavugaga ko ubutegetsi bw’i Burundi butagombye kubabazwa n’uko bariya bakaraza ari impunzi zahungiye mu Rwanda zivuye i Burundi ndetse ribukurira inzira ku murima ribubwira ko uwemerewe kujya muri ririya rushanwa ari umuturage uwo ari we wese utuye mu Rwanda, mu Burundi, muri Kenya, muri Tanzania no muri Uganda.

Ibyo kuba ari impunzi cyangwa atari yo ngo ntibyari mu byagombaga kurebwaho mbere yo kwemerera umuntu cyangwa itsinda runaka kwitabira ririya rushanwa.

Hagati aho ariko i Bujumbura abantu bari barakaye. Ndetse hari n’abahohoteye abacuruzi b’Abanyarwanda bakoreraga muri uriya mujyi munini w’ubucuruzi ariko ubutegetsi bw’i Kigali bwirinze kubitindaho bwanga kuba inkomwahato ngo n’uko u Burundi bwarakaye.

Tugarutse ku byerekeye ingoma z’i Burundi, ni ngombwa ko abasomyi ba Taarifa bamenya ko ingoma z’i Burundi n’umurishyo wazo zashyizwe mu bigize Umurage w’Isi bigomba kurindwa.

Kwandika ingoma z’u Burundi n’umurishyo wazo byanditswe na UNESCO mu mwaka wa 2014.

Ni umurage ugomba gusigasirwa ukazasangizwa abazaba ku isi mu gihe kirekire kiri imbere.

Muri iki gihe u Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byerekana ko  bishaka ko umubano hagati yabyo wakongera kuba mwiza.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye muri iki gihe ari mu kiruhuko aho ari kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Burundi areba ibyiza nyaburanga by’aho.

Mu minsi ishize yagaragaye ari kumwe n’abo mu muryango we batembera ku igare, mu ishyamba ndetse mu minsi micye ishize yasuye itsinda ry’Abakaraza b’ahitwa Gishora muri Gitega.

Bagize itsinda bise  ‘Sanctuaire des tambours sacrés de Gishora.’

Ageze yo yafashe imirishyo avuza zimwe mu ngoma z’aho ndetse aratamba( kubyina mu Kinyarwanda).

Yari akenyeye kandi yiteye imyambaro igaragaza amabara y’ibendera ry’u Burundi.

Mu ndirimbo yaririmbye, Perezida Ndayishimiye yabwiye abakaraza bari bamuteze amatwi ko mu buzima bwe atigeze atekereza guhemukira u Burundi, ko atigeze agira icyo yakira icyo ari cyo cyose yashyira mu mufuka ngo kibe cyatuma yibagirwa u Burundi bwamubyaye.

Yashimye abakaraza bagize Itsinda Sanctuaire des tambours sacrés de Gishora ko barinze ingoma zera z’ibwami kwa Mwezi Gisabo harimo ingoma z’ibwami nka Ruciteme na Murimirwa zimaze imyaka 119.

Bisa n’aho urugendo Ndayishimiye yakoreye muri kiriya gice rwari rugamije kurangiza Politiki isa n’ishingiye ku butegetsi  bwakoreshaga Politiki yo guhangana ahubwo akitabira Politiki yo kubanisha igihugu cye n’u Rwanda.

TAGGED:AbabiligiAbadageBurundifeaturedIngomaNdayishimiyeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rugiye Gufata Icyemezo Cya Nyuma Kuri Dosiye y’Indege Ya Habyarimana
Next Article Gen Kabandana Yasabye Ingabo Za SADC Gukorana N’Iz’u Rwanda Bagatsinda Ibyihebe Burundu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?