Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwiyemeje Gukomeza Kubana Neza Na Amerika Ya Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwiyemeje Gukomeza Kubana Neza Na Amerika Ya Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2025 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Robert C .O’Brien aganira na Nduhungirehe.
SHARE

Mu musangiro wateguwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Prof Mathilde Mukantabana niho yatangarije ko igihugu ahagarariye kizakomeza umubano gisanganywe na Amerika iyobowe na Donald Trump.

Aho yabivugiye hari hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe hamwe na Robert C .O’Brien usanzwe ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano.

Hari n’abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika bari batumiwe na Mukantabana ngo bifatanye n’u Rwanda muri uwo musangiro.

Abandi batagombaga kuhabura ni abacuruzi ku mpande zombi, bari batumiwe ngo bumve aho u Rwanda rubaha ngo bahashore kandi bazunguke.

Minisitiri Nduhungirehe yunze murya Mukantabana avuga ko umubano u Rwanda rufitanye na Amerika ari agati k’inkubirane kandi ko no k’ubutegetsi bwa Donald Trump uzakomeza muri uwo mujyo.

Hari abadipolomate n’abacuruzi bo muri Amerika bari baje kubwirwa amahirwe ari mu Rwanda

Yagize ati: “ u Rwanda ruzakomeza kubana neza na Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki gihe igiye gutegekwa na Donald Trump”.

Nduhungirehe yaboneyeho gushimira Amb. Mathilde Mukantabana na O’Brien kubera imbaraga bahuje bategura uriya musangiro.

Muri uwo musangiro u Rwanda rwaboneyeho kubwira abandi badipolomate ko u Rwanda rwiteguye gukorana nabo mu iterambere rishingiye ku bucuruzi, umutekano n’iterambere bisangiwe.

Robert C .O’Brien ashima uko u Rwanda rubaniye igihugu cye.
TAGGED:AmerikafeaturedNduhungireheRwandaUmusangiro Mukantabana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ubuyobozi Bwategetse Ko Nta Bwato Buto Bwongera Guca Mu Kivu
Next Article BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?