Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika yabwiye abashoramari bo mu Misiri ko gushora mu Rwanda ntacyo bihombya kuko iki gihugu ari irembo ryagutse ry’isoko ryo mu Karere.
Kuri uyu wa Mbere Tariki 22, Nzeri, 2025, nibwo Jean -Guy Afrika yabivugiye mu Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri ryabereye i Cairo.
Intego yaryo ni ukureshya abashoramari no gushimangira ubufatabye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Iryo huriro ryahuje abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu byombi bungurana ibitekerezo kandi babwirwa amahirwe ibihugu byombi bifite mu uteza imbere ubufatanye burambye mu bucuruzi n’ishoramari.
Zimwe mu nzego abashoramari bo mu Misiri bagaragarijwe bashoramo imari yabo mu Rwanda, harimo ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ibikorwa remezo byo kwakira abantu, ubuzima n’ibijyanye n’imiti, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Impande zombi ziyemeje kubyaza umusaruro inyungu ibihugu byombi bifite mu Turere biherereyemo, hakenewe korohereza abashoramari, guhanahana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no gushyiraho imishinga ihamye y’ubucuruzi mu rwego rwo guhuza no kwagura amasoko muri Afurika no hanze yawo.