Minisiteri y’Ubuzima yiyemeje kugabanya impfu z’imburagihe zishingiye ku ndwara zitandura nibura kuri 25%, bitarenze umwaka wa 2025.
Ni gahunda yitezweho kugabanya imigirire itiza umurindi indwara zidashobora guhererekanywa hagati y’umuntu n’undi, ariko zica abantu benshi imburagihe – ni ukuvuga batarageza nibura ku myaka 70.
Izo ndwara nk’umutima, diyabete, kanseri, umubyibuho ukabije n’izindi, mu Rwanda zihariye 44% by’impfu zose ndetse hari ubwoba ko zizarusha indwara zandura kwica abantu benshi bitarenze umwaka wa 2030.
Ni indwara zirimo izo umuntu yikururira binyuze mu kunywa itabi, inzoga nyinshi, umunyu n’isukari bidakwiye cyangwa kudakora imyitozo ngororamubiri. Nyinshi kandi zakabaye zivurwa zigakira, ziramutse zigaragaye kare.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko uyu munsi abantu bafite ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso bageze kuri 15%, diyabete ni 3%, ndetse nibura buri mwaka abantu 5000 basanganwa kanseri.
Yakomeje ati “Kanseri zigaragara cyane ni kanseri y’ibere, kanseri y’inkondo y’umura, kanseri ya prostate, kanseri y’igifu n’iy’umwijima. Izo ni zo kanseri eshanu ziza imbere duhanganye na zo mu Rwanda.”
“Ikindi kibazo ni umubyibuho ukabije, kandi uwo mubyibuho duhanganye na wo cyane cyane mu mijyi minini, kandi ntabwo usanga ari ikibazo kigaragara mu bakuze gusa, kigaragara no mu bana.”
Yavuze ko umuti wa mbere wo ari uguhindura uburyo abantu babaho.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr François Uwinkindi, yavuze ko bateguye gahunda y’imyaka itanu yo guhangana n’ibyo bibazo, mu bikorwa bizagera ku baturage miliyoni 4.5.
Icya mbere giteganywa ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwirinda ibishyira ubuzima bwabo mu kaga nko kunywa itabi, isukari nyinshi cyangwa umunyu.
Ati “Kubasha kugenzura neza izo mpamvu nyamukuru byatuma tugabanya impfu z’imburagihe zishingiye ku ndwara zitandura kugeza kuri 40%. Ibyo ni ibintu twakora bitanasabye ishoramari rihambaye, igisabwa gusa ni uguhindura uburyo tubaho.”
Ikindi giteganywa ni ukongerera imbaraga urwego rw’ubuvuzi, kugira ngo rubashe gutahura izo ndwara hakiri kare kandi abazirwaye bavurwe.
Ibyo ngo bizakorwa hashyirwaho uburyo bufasha abaturage kwipimisha indwara zitandura bidasabye kujya kwa muganga, ahubwo abapima bakabegera aho batuye.
Hanatekerejwe gusuzumira abakozi aho bakorera hatandukanye, ndetse abaturage bakanatozwa kwipima ubwabo.
Dr Uwinkindi yakomeje ati “Ikindi usanga uburwayi bumwe bukenera ubuvuzi buteye imbere cyane, turacyohereza abarwayi benshi hanze nko mu Buhinde, mu Burayi n’ahandi kugira ngo bavurwe indwara zitandura nko kubagwa umutima, guhindura ingingo cyangwa kuvurwa za kanseri.”
“Muri iyi myaka itanu tuzashyira imbaraga mu kubona ibigo bivura ziriya ndwara, ibikoresho bikenewe no kubaka ubushobozi bw’abakozi ku buryo twabasha kuvurira abantu bacu mu Rwanda, kandi bakavurwa n’Abanyarwanda.”
Icya gatatu ni ukongera imbaraga mu gukurikirana ibyorezo n’ubushakashatsi, kugira ngo haboneke amakuru afatika ashingirwaho mu byemezo bifatwa; icya kane kikaba guhuza imbaraga z’inzego zose zishoboka.
Kugeza ubu ntabwo ikiguzi cyose gikenewe kugira ngo guhangana n’izi ndwara zitandura bishyirwe mu bikorwa.
Dr Uwinkindi ati “Igikwiye ni uko Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu iterambere bazamura ingengo y’imari ishyirwa mu guhangana n’indwara zitandura nibura ku gipimo cya 20% ku mwaka, kugira ngo tubashe kuziba kino cyuhoamubonamo.”
“Ikindi ni uko ibigo by’ubwishingizi bw’ubuvuzi, hakenewe kongera ubwishingizi ku ndwara zitandura, hari ubwishingizi buhari ariko ugasanga hari izindi ndwara zitishingirwa, bigatuma abarwayi bahazaharira cyane kugira ngo babashe kubona ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel Ngamije yavuze ko indwara zitandura zikomeje kwibasira abantu benshi zititaye ku myaka cyangwa ubutunzi.
Igiteye inkeke ngo ni uko zikomeje kuzahaza abantu nyamara zishobora kwirindwa, ariko ugasanga imyitwarire y’abantu ntituma bishoboka.
Ati “Igisabwa ni uguhindura imibereho, kugabanya inzoga umuntu anywa, guhagarika kunywa itabi, kugabanya umunyu n’isukari umuntu akoresha, gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho no guhora umuntu yisuzuma kubera ko indwara zitandura zica kandi zikaza buhoro buhoro.”
Yashimangiye ko iyo izo ndwara zimenyekanye kare zivurwa, ndetse ko Leta yiyemeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo byifashishwa.
Yakomeje ati “Intego ni ukongerera ubushobozi ibikorwaremezo bisanzweho, ibikoresho no guhugura abakora mu by’ubuzima.”
Yasabye abafatanyabikorwa bose gushyigikira iyi gahunda igamije kurwanya indwara zitandura, ijyanye n’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs) zisaba ibihugu kugabanya impfu z’imburagihe ziterwa n’indwara zitandura ho 1/3 kugeza mu 2025.
Ku rwego mpuzamahanga bibarwa ko 70% by’impfu zose buri mwaka ziterwa n’indwara zitandura, kandi 85% by’abicwa n’indwara zitandura ni abo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Indwara zica benshi ni indwara z’umutima na kanseri, nyinshi ugasanga zashoboraga kwirindwa cyangwa kuvurwa iyo zitahurwa hakiri kare.