U Rwanda Rwiyemeje Kuzamura Ubufatanye Na Congo-Brazzaville No Mu Bya Gisirikare

Ni icyemezo gikubiye mu masezerano yaraye asinywe hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi. Ibindi biyakubiyemo ni ubutwererane mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi n’izindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta niwe wayasinye n’aho ku ruhande rwa Congo- Brazzaville yashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Denis Christel N’guesso.

Akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamira imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Kuri Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta yagize ati: “ U Rwanda na Congo-Brazzaville twiyemeje gukomeza gukorana kugira ngo duhe imbaraga inzego twari dusanzwe dukoreremo ubutwererane.”

Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ariko ugomba gukomeza gutezwa imbere mu ngeri zitandukanye.

Ikindi ni uko ariya masezerano yagombaga kuba yarasinywe imbonankubone mu nama ya gatanu hagati yari buhuze abayobozi ku mpande zombi ariko ntiyakunda kubera COVID-19.

Yari bubere i Brazzaville.

Biteganyijwe ko indi nkayo izabera i Kigali mu bihe biri imbere.

u Rwanda rusanzwe rubanye neza na Congo Brazzaville
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta ashyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye.
Bagenzi be b’i Brazzaville nabo bayashyizeho umukono
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version