COVID-19 Yitwa ‘Botswana’ Iranduza Kurusha Iyiswe ‘Delta’

Hari igikuba cyacitse muri bamwe mu baganga bo mu Bwongereza nyuma yo kubona ko hari COVID-19 yihinduranyije yandura cyane kurusha Delta. Bayise Botswana kuko yakomotse muri iki gihugu cyo mu Munsi y’Ubutayu Bwa Sahara.

Kugeza ubu hari hamaze kwaduka ubwoko 10 bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ubuheruka kuvumburwa ni ubwo bise ‘Nu’.

Amazina yose yiswe aya mako ya COVID-19 avuga imibare  y’Ikigereki.

- Advertisement -

Ubwoko bwiswe Botswana bumaze kubonwa mu bihugu bitatu, bityo abahanga bakemeza ko bwifitemo imbaraga zo gukwirakwira ku kigero kiruta icy’ubwoko bwa Delta bwaciye ibintu ku isi mu mpera z’umwaka wa 2020.

Ubwoko Botswana bwifitemo uburyo 32 bwo kwihinduranya(mutations) kandi abahanga basanze butuma n’urukingo rutabuhangamura.

Hari umwarimu wo mu Ishuri rya Kaminuza ryigisha ubuvuzi mu Bwongereza witwa Professor François Balloux uvuga ko buriya bwoko bwatangiye kwiyubaka bukigera mu mubiri w’umuntu wari ufite ubwandu bwa SIDA.

Imihindagurikire yabaye mu miterere y’iriya Virusi yatumye inkingo zidashobora kuyica intege kuko iriya miterere yatumye virusi imenya kare ko urukingo ruje igahindura umuvuno kugira ngo rutayikoraho.

Ibi byemezwa n’undi muhanga witwa Dr Tom Peacock nawe wo mu Bwongereza.

Peacock avuga ko iyo yitegereje imiterere y’iriya virusi  abahanga bahaye izina rya B.1.1.529 asanga ‘ishobora’ kuzaba mbi kurusha izindi zayibanjirije harimo na Delta.

Icyakora hari abandi bahanga babwiye MailOnline ko nta mpamvu yo gukuka umutima abantu bagombye kugira kuko kugeza ubu ibimenyetso by’ubukana bw’iriya virusi bitaraba byinshi ngo bigire n’ubukana zikomeye k’uburyo , byashingirwaho abantu bakuka umutima!

Hari ubwoko bwa COVID-19 bwiswe Botswana

Ubwandu butatu bw’iriya Virusi bumaze kubonwa Botswana n’aho muri Afurika y’Epfo hamaze kubarurwa ubwandu butandatu.

Hari n’ubundi bwandu bumwe bwabonetse muri Hong Kong, buboneka ku mugabo w’imyaka 36 y’amavuko wari uvuye muri Afurika.

Virusi yiswe Botswana yifitemo uburyo bwo kwihinduranya bwinshi.

Bumwe abahanga babwise P681H na N679K, ubu bukaba ari uburyo butuma urukingo rudatahura ngo rurwanye iriya virusi.

Hari n’ubundi bwihindurize bise N501Y bufasha virusi gukwirakwira  byihuse.

Iriya virusi iriyoberanya cyane k’uburyo ifite ubwihindurize bugera kuri 30, bumwe muri bwo bukaba bufite aya mazina: G446S, T478K, Q493K, G496S, Q498R na Y505H.

Inkuru nziza ni uko n’ubwo ubwandu bushobora kuba bwinshi ariko ubukana bwa virusi ubwayo bwaganutse kuko itica benshi harimo n’abantu bakuru.

Hagati aho kandi imibare y’ubwandu bushya n’abahitanwa na COVID-19 mu Burayi iherutse kongera kuzamuka cyane.

Hamaze kwanduka amoko arenga 10 ya COVID

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) watangaje ko Abanyaburayi bugarijwe kurusha ahandi ku Isi.

Ubu ibihugu byinshi byatangiye gutekereza uko byashyiraho ingamba zikaze, zishobora no kubamo na Guma mu rugo mbere y’uko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igera.

Hari imibare iherutse gutangazwa ivuga ko abantu hafi 27,000 bishwe na COVID-19 mu Burayi mu gihe gito gishize, ni ukuvuga abasaga kimwe cya kabiri cy’abishwe nayo hirya no hino ku isi.

Ni imibare igenzura ryerekanye ko iri hejuru cyane y’iyabonetse mu kindi gihe guhera muri Mata umwaka ushize, ubwo icyorezo cyari kimeze nabi mu Butaliyani.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Ghebreyesus, nawe aherutse kubwira abanyamakuru ko ubwandu butarimo kuzamuka gusa mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba byakingiye abantu bake, ahubwo n’ibyakingiye benshi byo mu Burengerazuba ntibyorohewe.

Yagize ati:  “Ibi birongera kutwibutsa nk’uko twakomeje kubivuga, ko inkingo zidasimbura ubundi buryo bwo kwirinda. Inkingo zigabanya ibyago byo kuba wajyanwa mu bitaro, kuremba cyangwa kwicwa n’iyi ndwara, ariko ntabwo zirinda mu buryo bwuzuye kuba wakwandura.”

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe kurwanya ibyorezo cyamaze kwemeza ko ibihugu 10 muri 27 bigize Ubumwe bw’u Burayi bifite ubwandu bukabije, ku buryo aho ibintu bigana ari habi cyane.

Ibyo bihugu ni u Bubiligi, Bulgaria, Croatia, Repubulika ya Czech, Estonia, u Bugereki, Hungary, u Buholandi, Poland na Slovenia.

Ubwandu bwa COVID-19  bumaze kwanduka ku isi:

– Alpha( mu Bwongereza),

-Beta( muri Afurika y’Epfo),

-Gamma( muri Brazil),

-Delta( mu Buhinde),

-Epsilon( muri Amerika),

-Zeta( muri Brazil),

-Eta( muri Nigeria),

-Theta( muri Philippines),

-Iota( muri Amerika),

-Kappa( mu Buhinde),

-Lambda( muri Thailand),

-Mu ( muri Colombia)

na Nu itaramenyekana aho yaturutse mu by’ukuri.

Ubu haravugwa na Botswana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version