Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwungutse Imashani Nyinshi Nini Zubaka Imihanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwungutse Imashani Nyinshi Nini Zubaka Imihanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2023 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023 yaraye yakiriye imashini 61 nini zikora imihanda. Ni iz’ikigo kitwa ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD kimwe mu bigize Crystal Ventures.

Ni imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.

Zirimo izitsindagira ibitaka eshanu, eshanu zipakira , izicukura zikanasiza zigera kuri 16, izisanza zikanaringaniza zigera kuri eshanu, ndetse n’imodoka nini 30 zifashishwa mu bwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi harimo igitaka, sima, umucanga, amabuye n’amatafari.

Izo mashini hamwe n’imodoka zizihishwa ahanini mu guteza imbere Umushinga w’Umujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Infrastructure Project(KIP)’ wo kubaka ibilometero 215 bigize imihanda 57 hamwe n’ibiraro biyihuza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umushinga wa KIP uri mu cyiciro cya kabiri cyawo (kuko hazakorwa ibyiciro bitandatu).

Watangiye mu mwaka wa 2022, bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2026.

Imashini n’imodoka byazanywe n’Ikigo ‘Construck’ bifite agaciro ka miliyari zirindwi(7) na miliyoni 300.

Dr Nsabimana yavuze ko uretse umushinga wa KIP hari n’indi minini itegereje gukorwa n’imashini hamwe n’imodoka zaguzwe.

Muri yo harimo uw’imihanda izazenguruka Umujyi wa Kigali k’uburyo abava mu Ntara bajya mu zindi batazongera kwinjira mu Mujyi rwagati.

- Advertisement -

Minisitiri Dr. Nsabimana yagize ati: “Umuntu uvuye mu Burasirazuba ageze i Kabuga agomba kuzajya abona umuhanda ashobora gucamo. Niba  uvuye mu Majyaruguru ugeze za Rulindo, ugomba kubona undi muhanda utaje i Kigali mu Mujyi rwagati.”

Ati: “Uwo mushinga twakwita imikandara izengurutse Umujyi wa Kigali (Ring Roads), inyigo yawo mu gihe cya vuba iraza kuba irangiye.”

Mu mihanda 57 irimo kubakwa muri Kigali (igize umushinga wa KIP) harimo kwagura uva i Remera kuri Prince House ukagera i Masaka, bitewe n’umubyigano ukabije ukunze kuwugaragaramo.

Minisitiri Nsabimana avuga ko mu yindi mihanda izubakwa hanze ya Kigali harimo uva i Masaka n’uva ku mugezi w’Akagera ugana ku Kibuga cy’indege cya Bugesera,ndetse n’umuhanda Base-Kidaho-Butaro (uzaba ureshya n’ibirometero birenga 60).

Akomeza asaba Ibigo bishinzwe kubaka Ibikorwa remezo kugura n’imashini zubaka ibiraro mu mazi, ndetse no gushyira imbaraga mu mutekano w’abantu n’ibintu.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ashima ko NPD na Construck bifitiye igaraje ryabo rizajya risuzuma rikanakora imodoka mbere y’uko zishyirwa mu muhanda.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko uyu mujyi usanzwe ufite  imihanda ya kaburimbo itarengeje ibilometero 560.

Avuga ko KIP ari wo mushinga wa mbere ukozwe wo kubaka ibirometero byinshi, aho imihanda y’igitaka izashyirwamo kaburimbo, hakaba imihanda mishya izahangwa ndetse n’isanzweho ya kaburimbo izajya yagurwa, ku buryo ahari ibisate bibiri hazashyirwa bine.

Ni umushinga Dr Mpabwanamaguru avuga ko witezweho guteza imbere Umujyi no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byatumaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rugorana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NPD (cyabyaye Construck), Yves Nshuti, yizeza ko imashini n’imodoka zaguzwe zigiye kwihutisha imirimo ya KIP kugira ngo izasozwe ku gihe cyateganyijwe.

Ikigo Construck kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda, cyari gisanzwe gifite imashini 106 zikoreshwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo, hamwe n’amakamyo manini 126.

TAGGED:featuredImashiniImihandaKigaliMinisitiriNsabimanaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibiciro Ku Isoko ‘Bikomeje’ Kuzamuka
Next Article Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?