Ububiligi Bwanze Amb Karega Kubera DRC-Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko kuba Ubwami bw’Ububiligi bwanze uwo u Rwanda rwagennye ngo aruhagararire bwabitewe n’icyo yise igitutu cya DRC kandi ngo birababaje.

Yunzemo ko iki ari ikintu gishyira isura mbi ku mubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rwari rumaze igihe rumenyesheje Ububiligi ko Amb Karega ari we rwagennye ngo aruhagararire i Brussels.

Icyakora mu minsi mike ishize, hari amakuru yandikirwaga mu Bubiligi yavugaga ko butemeye ubusabe bw’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Ntacyo rwahise rubivugaho kugeza ubwo Umuvugizi wa Guverinoma yarwo Madamu Yolanda Makolo atangarije ko icyemezo cya Guverinoma y’Ububiligi cyo kwanga Vincent Karega  ‘kibabaje kandi bidatanga isura nziza ku hazaza h’ umubano w’ibihugu byombi.’

Mbere y’uko Karega agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yari amaze igihe gito avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari yanze ko akomeza kuruhagararira yo.

Amb Vincent Karega

Mu Bubiligi yari ahasimbuye Dieudonné Sebashongore wahagarariye yo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2020.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo yabwiye The New Times ko kuba Ububiligi bwanze ko Vincent Karega  ahagararira inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu ahanini byatewe no ‘kugendera ku gitutu cya Leta ya Congo,’ igihugu kimaze igihe umubano wacyo n’u Rwanda utifashe neza.

Ati: “Birababaje ko Guverinoma y’Ububiligi isa nkaho yagendeye  ku  gitutu cya Guverinoma ya DRC ndetse na poropaganda ituruka mu mashyirahamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Binyuze kuri bo bahisemo gufata iki cyemezo.”

Yongeyeho ko u Rwanda ruzatanga igisubizo kidaca ku ruhande kuri iki kibazo mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu u Bubiligi bwo ntiburagira icyo buvuga kuri iki kibazo.

Kuba mu minsi ishize umwami w’Ababiligi yarasuye DRC agamije kongera kuzura umubano hagati ya Kinshasa na Brussels, ‘bishobora’ kuba impamvu yatumye bwemera ko Amb Vincent Karega adahagararira u Rwanda  kubera ko DRC isanzwe itabanye neza n’u Rwanda.

Icyakora Ububiligi bwo ntacyo buratangaza ku mpamvu nyazo zabuteye kwanga Karega.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version