Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubucuruzi Bw’Ingurube Bwahagaritswe Muri Rusizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubucuruzi Bw’Ingurube Bwahagaritswe Muri Rusizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2024 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, (RAB), cyahagaritse ingendo n’ubucuruzi bw’ingurube mu Karere ka Rusizi kubera  indwara ya muryamo mu ngurube yagaragaye  muri iki gice cy’u Rwanda.

Kubera guhunda yo guteza imbere ubworozi, aborozi mu Rwanda bakomeje kuyoboka ubworozi muri rusange n’ubw’ingurube by’umwihariko.

Ubu bworozi bwatumye abaturage bakangukira gucuruza ndetse n’inyama z’ingurube zizwi nk’akabenzi.

Ako kabenzi karakunzwe cyane haba mu Rwanda no hakurya yarwo muri Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko mu bizamini byafashwe mu ngurube muri aka Karere byagaragaje zifite muryamo.

Muryamo ni indwara iterwa na virusi ya African Swine Fever, ikaba ifata ingurube zororwa  n’izo mu gasozi.

Irangwa n’umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere celcius 40, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

Muri iki gihe RAB ivuga ko yafashe uriya mwanzuro kugira ngo irengere andi matungo, ibuze ko ubu burwayi bukomeza kugera n’ahandi.

Inzego z’ibanze n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshejwe ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo kandi nta muti nta n’urukingo igira.

Iryo tangazo rigira riti: “Aborozi, abaveterineri, n’izindi nzego bireba barasabwa gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube bashyiraho aho gukarabira ibirenge n’intoki mbere na nyuma yo kwinjira mu kiraro”.

Aborozi b’ingurube bisabwe kureka kuzizerereza ku gasozi, babuzwa kuzigaburira umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni, banakangurirwa kuzigumisha mu biraro.

RAB ivuga ko ingendo n’icuruzwa ry’ingurube mu masoko bihagaritswe mu Karere ka Rusizi kugeza igihe izatangariza ko iyo ndwara itakihagaragara.

Aborozi b’ingurube  basabwe no kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe biranga ingurube yarwaye indwara ya muryamo, mu ngurube boroye.

Bashishikarijwe kuzishyira mu bwishingizi kuko Leta yabashyiriyemo ‘nkunganire’.

RAB yaburiye abaturarwanda kwirinda kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kivuga ko uzafatwa akora ibinyuranyije n’ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze, azahanwa hakurikijwe amategeko.

Itangazo rya RAB

 

TAGGED:featuredIngurubeLetaRABRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Na Polisi Muri Mozambique Mu Iterambere Ry’Abahatuye
Next Article U Rwanda Na Poland Mu Guteza Imbere Science
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?