Ubucuruzi Mpuzamahanga Buragana Heza-Raporo

Imibare itangazwa n’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization, ivuga ko ibipimo bafite byerekana ko igipimo cy’ubucuruzi ku Isi kizanzamuka mu bihe biri imbere ariko ko hari imbogamizi buzahura nazo.

Biteganyijwe ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021-2022 ubucuruzi mpuzamahanga buzaba buri ku kigero cya 10.8% ariko buzamanuka bukagera kuri 4.7% mu gihembwe kizakurikiraho.

Impamvu batanga z’iyi mibare ni uko ubukungu bw’ibihugu bikize cyane, ibifite ubukungu bwo hagati n’ibifite ubukizamuka, bwazamutse kandi buzarushaho kuzamuka mu gihe gito kiri imbere.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi Madamu Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko ubucuruzi buri kuzamuka cyane cyane mu byerekeye ibikoresho by’ubuvuzi, iby’isuku n’ikoranabuhanga kandi ngo kubera ko ubukerarugendo busa n’ubwasubukuwe hirya no hino ku Isi, ibintu bizarushaho kugenda neza.

- Advertisement -

Yemeza ariko ko niba hatabayeho uburyo buhamye kandi buhuriweho n’Isi bwo gukingira abayituye, gukura k’ubukungu gushobora kudindira.

Ati: “ Niba abantu badakingiwe hirya no hino ku isi, tuzakomeza kubona ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije kandi ibi bizakoma mu nkokora ubukungu twifuza kugera ho mu myaka iri imbere.”

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi Madamu Ngozi Okonjo-Iweala

COVID-19 kugeza ubu imaze guhitana abantu miliyoni 4.7 ku isi hose, abayanduye bo bamaze kurenga miliyoni 233 nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ribivuga.

Ikindi kibazo Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi uvuga ko kizaba imbogamizi ni uko hari impungenge ko hari amafaranga y’ibihugu runaka ashobora kuzata agaciro, bigatuma Banki nkuru z’ibyo bihugu zihura n’ikibazo cyo kongera kunonosora politiki z’ifaranga bityo bikaba byadindiza ubukungu mu gihe runaka.

Hari raporo y’uriya muryango ivuga ko imwe mu mpamvu zo kuzamuka kw’ibiciro hamwe na hamwe ku isi ni uko hari ibicuruzwa bimwe byabuze ku isoko ry’ibihugu.

The Bloomberg yanditse ko kimwe mu bindi bishobora kuzatuma ubukungu budasubira ku murongo mu buryo bwihuse, ni uko hari ibicuruzwa bimwe bizatinda kuva kuri za gasutamo cyane cyane iziri ku byambu by’inyanja, ibindi bigashyirirwaho igiciro cy’ubwikorezi gihanitse, ndetse hakiyongeraho n’ibiciro byo hejuru by’ibikoresho nkenerwa nk’intsinga z’amashanyarazi izikwirakwiza murandasi, essence na petelori n’ibindi.

Imibare y’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’umuturage ku isi wagabanutseho  3.8% mu mwaka wa  2020 ariko ko mu mwaka wa 2021 uriya musaruro warazamutseho 5.3%  hanyuma ukazagera kuri 4.1% mu mwaka wa 2022.

Raporo y’uriya Muryango ivuga ko iriya mibare izaba myiza cyane cyane mu bihugu byitabiriye gukingira ababituye kandi bikaba byarabangutse mu gukurikiza ingamba zo kurinda abaturage kwandura no kurwara COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version