Ubwato bwari busanzwe buca mu gice Taiwan iherereyemo bujyanye ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibindi bicuruzwa muri Aziya y’i Burasirazuba buri gusubira inyuma kubera gutinya ko ibisasu by’u Bushinwa byabuhitana.
Byitezwe ko mu gihe kitarambiranye, ibicuruzwa biri burushaho guhenda ku isi kubera ko imwe mu nzira ngari byacagamo itakiri nyabagendwa nka mbere.
Kuri uyu wa Kane nabwo ingabo z’u Bushinwa zongereye ubwinshi bw’ibisasu zarasaga kandi bubikora haba mu mazi, mu kirere no ku butaka bukikije Taiwan.
Ubwinshi bw’ibi bisasu bwatumye ubwato buzibukira ibyo guca muri kariya gace.
Bivuze ko abantu baranguraga mu bihugu byagezwagamo biriya bicuruzwa kugira ngo nabo babone uko babigeza ahandi ku isi, bari bube bategereje bihanganye.
Umuhora wa Taiwan ucishwamo ibicuruzwa bijya mu bihugu biteye imbere mu bucuruzi burimo u Bushinwa ubwabwo, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’ahandi ku isi.
Umwaka wa 2022 nawo ushobora kuzaba ikibazo gikomeye ku batuye isi kubera ko utangijwemo intambara ebyiri zikomeye.
N’ubwo iy’u Bushinwa na Taiwan itaraba intambara yeruye, hari impungenge ko iri bube bwerure kuko uko bigaragara Abashinwa bamaramarije kurasa Taiwan.
Icyakora nayo si agafu k’imvugwarimwe.
Tugarutse ku ngaruka z’ubukungu iki kibazo cyatangiye kuzana mu bantu, ni ngombwa kuzirikana ko iki kibazo kije nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, ubu hakaba hagiye gushira amezi atandatu.
Nyuma y’ukwezi kumwe iyi ntambara itangiye, ibiciro by’ibikomoko kuri Petelori byahise bizamuka, ingano zirabura, ibintu biracika.
Abanyaburayi bagize ikibazo cyo kubona gazi ihagije yo gukoresha mu gushyushya cyangwa gukonjesha mu ngo zabo ndetse ubwo hadukaga inkongi n’ubushyuhe budasanzwe mu bihugu nk’u Bufaransa , Portugal n’ahandi, abaturage babuze uburyo bwo gukonjesha ingo zabo bamwe bibaviramo urupfu.
Intambara y’u Bushinwa na Taiwan yo izatuma hari ibindi bintu nkenerwa mu isi bibura. Ibyo birimo intsinga zikoreshwa mu gukora mudasobwa na telefoni zigendanwa zigezweho.
Ubukungu bw’isi y’iki gihe bishingiye kandi no kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ikindi ni uko Taiwan ari igihugu gifite ibyambu biri mu bikomeye kurusha ibindi ku isi.
Hari icyo ifite kitwa Kaohsiung gifatwa nk’icya 15 kinini ku isi.
Ni ibyemezwa na CNN nayo yabikuye ku kigo mpuzamahanga gicunga iby’ibyambu by’ubucuruzi mpuzamahanga bita World Shipping Council.
Mu rwego rw’ubucuruzi buciye mu kirere, Taiwan yasabye ko ingendo 300 z ‘indege zari ziteganyijwe muri kiriya gihugu zoherezwa muri Philippines no mu Buyapani.
Umuhanga umwe avuga ko ikibazo isi izagira ari uko uyu mwuka mubi hagati ya Beijing na Taipei waramara igihe.
Uwitwa Clifford Bennett avuga ko ibyo abantu bari kubona muri iki gihe ari nk’intangiriro y’uruhara kandi Abanyarwanda bavuga ko intangiriro yarwo ari amasoso.
Uyu muhanga wo muri Australia avuga ko urugendo Pelosi yakoze ruzakoraho benshi.
Bennett avuga ko bizagira ingaruka zizamara imyaka myinshi.