Ubucuruzi Muri Commonwealth Buziyongeraho Miliyari $ 19.5 Mu Myaka Itanu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnston uri mu Rwanda yaraye atangaje ko mu myaka itanu iri imbere, ibihugu 54 bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, buziyongeraho Miliyari $19.5.

Ibiri muri iyo myaka ni u Rwanda ruzaba ruyoboye uyu muryango.

Borris Johnston yabivuze ubwo yarangizaga inama y’iminsi itatu yari imaze iminsi ihza abayobozi bo muri uriya muryango bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubukungu muri wo.

Yagize ati: “ Twashoboye kwigobotora ingaruka za COVID-19 harimo na Guma mu rugo. Icyakora turacyafite ibindi byo guhangana nabyo kugira ngo dukomeze kuzamura inzego z’ubuzima bw’ibihugu byacu harimo n’urwego rw’ingufu, urwego rw’ubuhinzi rwazahajwe n’ibiciro ku isoko ndetse n’ibura ry’amafumbire.”

- Advertisement -

Mu buryo busa no gutebya, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnston yavuze ko ubukungu nabwo bufite ifumbire bucyeneye ngo butere imbere, ariko yungamo ko iyo fumbire mu by’ukuri ihari

Avuga ko iyo fumbire ari yo izatuma ubukungu bushingiye ku bucuruzi bw’ibihugu 54 bigize uriya Muryango buzamuka ku kigero cya 50% ni ukuvuga inyongera ya Miliyari $19.5.

Johnston yashimye n’uburyo isoko ritagira imipaka muri Afurika ryitwa African Continental Free Trade Area, avuga ko ari ikintu gikomeye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnston

Ashima ko hari abantu miliyari 1.3 bari mu bukene bukabije, ariko ngo imikoranire y’ibihugu bigize  Commonwealth izatuma abantu miliyoni 30 bava muri urwo rwego rw’ubukene.

Ikindi ni uko ubu bucuruzi buzatuma ibihugu byinshi by’Afurika buzamuka kandi mu gihe kirekire.

Minisitiri Johnston avuga ko ariya mafaranga azatuma Afurika idakomeza gusaba no gukoresha inguzanyo y’amahanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr  Edouard Ngirente nawe yashimye uko abantu bitabiriye iriya nama baganiriye ku iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango.

Ni inama yitabiriwe n’abantu 1000 barimo ba rwiyemezamirimo, abahanga mu gukora politiki z’ubukungu, abafata ibyemezo bya politiki muri uru rego n’abandi baharanira iterambere mu bihugu byabo no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nama ubwo yatangizwaga, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bari bamuteze amatwi, ababwira ko kugira ngo ejo hazaza ha Commonwealth hazabe hasangiwe n’ibihugu byose biyirimo, bizasaba ko ibyo bihugu bigira icyerekezo kimwe, kandi kidaheza uwo ari we wese.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version