Abitabiriye Inama yigaga ku mikoranire igamije guhangana n’indwara zitandura nka Malaria barimo n’Uruganda rwitwa Novartis International AG rusanzwe rukora imiti rwatangaje ko bemeje ibyavuye mu biganiro byahuje abahanga mu by’ubuzima bigaga kuri Malaria n’izindi zitandura, bityo bavuga ko bagiye gushyira ku ruhande Miliyoni $250 zo gukora ubushakashatsi ku miti iyivura.
Babyemeje nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kane taliki 23, Kamena, 2022 yahuje abahanga mu by’ubuzima kugira ngo bigire hamwe uko Malaria yacika ku isi no muri Afurika by’umwihariko.
Iriya ngengo y’imari izaboneka mu myaka itatu iri imbere hatangire gahunda yo gukora icyo yagenewe.
Malaria ni imwe mu ndwara abantu batanduzanya hagati yabo ariko iri mu zibahitana cyane kurusha izindi.
Muri iyi gahunda y’Ikigo Novartis harimo Miliyoni $ 100 azakoreshwa mu gukora ubushakashatsi bwihuse kugira ngo havumburwe imiti ivura indwara n’izindi ndwara harimo iyitwa Chagas, Leishmaniasis, Dengue na Cryptosporidiosis.
Hari andi Miliyoni $ 150 azakoreshwa mu kuvumbura imiti mishya ivura Malariya n’ivura abana barwaye Malariya bafite munsi y’imyaka itanu.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS, ivuga ko abantu miliyari imwe na miliyoni magana arindwi (1,700,000,000) barwara indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane, hakaba hari n’abantu miliyoni 241 barwara Malariya kandi abenshi ikabahitana.
Kuri uyu wa Kane rero nibwo i Kigali mu Rwanda habereye inama yigaga kuri Malariya n’indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs).
Yitabiriwe n’abashyitsi bari bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ihuza n’Abakuru b’ibihugu na za Guverenoma (CHOGM).
Abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi biyemeje kuzashyira imbaraga mu kurandura indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane ndetse na Malariya, binyuze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Kigali.
Ikubiyemo iyo gushyigikira imihati y’abayobozi no kubahiriza ingamba zo kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDGs) ku ndwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs) no kugera ku ntego zashyizweho mu gishushanyo mbonera cy’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization.
Umuyobozi mu Kigo Novartis ushinzwe ibikorwa n’ubuvuzi ku isi witwa Lutz Hegemann yagize ati: “Mu myaka icumi ishize, hakozwe impinduka zikomeye mu kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs), ariko haracyari byinshi byo gukora. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu gutuma indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs) zidakomeza zicika ku isi.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’ikigo cye bwashingiye ku myanzuro yafatiwe i Kigali, bwiyemeza gushora miliyoni $250 mu kwihutisha gahunda yo kurandura ziriya ndwara.
Mu mwaka wa 2012, ikigo Novartis cyari mu bigo byashyizeho imyanzuro y’i London mu Bwongereza ijyanye n’indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha.
Imwe muri izo ndwara ni ibibembe.
Mu mwaka wa 2018 hari izindi Miliyoni $100 zateganyirijwe kurwanya no kurandura Malaria
Ishyirwamubikorwa by’iriya myanzuro ryatangiye mu mwaka wa 2021 kuzageza mu mwaka wa 2025.
K’ubufatanye na Wellcome, ikigo cya Novartis gishinzwe indwara z’ibyorezo zirengagijwe zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NITD), kiri gukora ubushakashatsi ku miti mishya irwanya indwara ya Chagas.
Hari ubundi bufatanye hagati y’ uruganda rwitwa DNDi rushinzwe gushaka imiti y’indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane, hamwe na Wellcome, mu bushakashatsi bwo gukora LXE408 ivura indwara ya Visceral Leishmaniasis, kandi ubu ngo bigeze mu kiciro cya kabiri (Phase II) mu bushakashatsi bwo gukora uwo muti.
Muri uyu mujyo hari undi muti w’indwara yitwa Dengue, uri mu kiciro cya mbere cy’igerageza ryawo (Phase I).
N’ubwo iyi ari indwara izwi cyane ku isi iterwa no kurumwa n’udukoko duto nk’umubu, kugeza ubu nta muti nyirizina wa dengue wari uhari.
Ubwandu bw’indwara ya Cryptosporidium nibwo bwoko bwa parasite y’impiswi bukunze kugaragara, ikaba ariyo iza imbere mu guteza imfu z’abana bato mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ikigo cya Novartis gishinzwe indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane cyashinzwe mu 2001 mu kigo cya Novartis Institutes for BioMedical Research(NIBR).
Intego yari iyo guteza imbere ikoranabuhanga mu kuvumbura imiti mishya ivura indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane hamwe na Malariya.
Raporo y’isi kuri Malariya yo mu 2021, igaragaza ko hari abantu miliyoni 241 barwaye Malariya n’abantu bapfuye 627,000 bazize Malariya mu 2020.
Abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bibasirwa nayo by’umwihariko kandi iyo batavujwe rugikubita, irabahitana.
Bivugwa ko iyi ndwara yica umwana umwe wo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara buri munota.
bafite ibyago byo guhitanwa na Malariya, ikindi ni uko iyi ndwara yica umwana umwe buri munota muri Afurika.
Ikigo Novartis gikora imiti mishya kugira ngo iteze imbere ubuzima buzira umuze.
Mu bijyanye no gukora imiti mishya, iki kigo kiri mu biza ku isonga nk’uko bigaragara ku makuru atangazwa kuri murandasi.
Ni ikigo kinini k’uburyo gikoresha abantu 108,000 mu bihugu 140 hirya no hino ku isi.
Cyashinzwe n’Abanyamerika n’Abasuwisi.
Gifite icyicaro gikuru mu Busuwise ahitwa Basel ndetse kikagira ibindi biro bikuru i Cambridge muri Leta ya Massachusetts, USA.