Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufaransa Bwananiwe Kwemeza Ibihugu Gutora Ko Palestine Yigenga Byuzuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ubufaransa Bwananiwe Kwemeza Ibihugu Gutora Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2025 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Jean-Noël Barrot
SHARE

I New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye haraye habereye inama mu muhezo yo gusaba ko ibihugu byose byemeza ko Palestine yigenga byuzuye. Ubufaransa bwari bwarasabye ko itumizwa ntibwashoboye kwemeza ibyo bihugu byose gutora iyo ngingo.

Iyo nama yiswe ‘Peaceful Settlement of the Question of Palestine and the Implementation of the Two-State Solution’ yitabiriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bisanzwe byaremeye ko Palestine yigenga byuzuye.

Inyandiko ivuga ibyagombaga kuganirirwamo hari aho yagiraga iti: ‘Twebwe ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byemeje ko Palestine yigenga byuzuye, turasaba andi mahanga atarabikora kubikora”.

Itsinda rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa riyobowe na Minisitiri Jean-Noël Barrot niryo ryagejeje ku bandi ba dipolomate ibikubiye muri iyo nyandiko gusa bose ntibayakiriye kimwe ngo bayemeze.

Umuhati w’Ubufaransa wari ushyigikiwe nanone n’ibihugu nka Norway, Slovenia, Iceland na Ireland, ibihugu bidafite icyicaro gihoraho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi bityo ‘bidafite’ ijambo rikomeye.

Ikindi gihugu kiri ku ruhande rw’Ubufaransa ni Luxembourg, igihugu gito kiri mu Burayi bwo Hagati.

Minisitiri muri Guverinoma yacyo ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Xavier Bettel yavuze ko ari ngombwa ko Ubufaransa bushyigikirwa mu nzira bwatangiye, akemeza ko Israel igomba gushyirwaho igitutu gishoboka cyose ikemera ko Palestine yigenga byuzuye, ntikomeze kuba insina ngufi.

Bettel avuga ko ububanyi n’amahanga bwa Israel buri gukora uko bushoboye ngo Ubufaransa bwimwe amatwi muri urwo rugamba, kandi kuri we ibi ntibikurikije ubutabera mpuzamahanga.

Mugenzi we wo muri Ireland witwa Simon Harris nawe avuga ko bikwiye ko Palestine ihabwa ayo mahirwe, akemeza ko ari byo byatume Akarere iherereyemo gatekana bikagirira na Israel akamaro.

Abandi ntibabyemera

Mu gihe ari uko bamwe muri abo badipolomate, ku rundi ruhande, hari abavuga ko igihe n’uburyo bwo kubyemeza bitarashyirwa neza ku murongo.

Bemeza ko ibyiza ari uko inyandiko yo gusaba ko ibyo byemezwa yakorerwa hamwe n’ibihugu byose aho kugira ngo ibe iy’itsinda rito.

Si mu Burayi gusa bahisemo kubigendamo gake kuko no muri Aziya ari uko.

Ubuyapani, Singapore na Koreya y’Epfo biri mu bihugu byahisemo kuba byifashe, bivuga ko nubwo kwemeza ko Palestine yaba igihugu cyuzuye byaba bishyize mu gaciro, ariko hakiri kare, ko bikeneye gusuzuma neza ibindi bikubiye muri uwo mushinga.

Australia yatangaje ko itakwemera ibya Palestine yigenga mu gihe hatarasobanuka uruhare Hamas izagira mu miyoborere y’iki gihugu umunsi kizaba cyabonye ibyo Ubufaransa bugisabira.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Penny Wong avuga ko ibya Hamas nibimara gusobanuka ari bwo igihugu cye kizabifataho umwanzuro.

N’ubwo umuhati w’Ubufaransa utaragera ku ntego, burateganya ko  mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba muri Nzeri, 2025, buzongera gusaba ibindi bihugu kwemera ko Palestine yigenga.

Icyo gihe nibwo buzatangaza ku mugaragaro ko bwemeye ko Palestine yigenga byuzuye, ibintu bizaba bikozwe bwa mbere n’igihugu kiri mu bindi bike biri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

TAGGED:IgihuguIntambaraIsraelKwigengaPalestineUbufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa Bwashyizeho Ambasaderi Wabwo Mushya Mu Rwanda
Next Article Inteko Yemeje Burundu Amasezerano Y’Amahoro Y’u Rwanda Na DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?