Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Bwa BK, Amadini, Ambasade… Bugamije Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ubufatanye Bwa BK, Amadini, Ambasade… Bugamije Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2025 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Diane Karusisi asuhuza umwe mu banyamadini bari baje muri iki gikorwa.
SHARE

Banki ya Kigali( BK) yatangije ubufatanye mu by’imari na sosiyete sivile, amadini naza Ambasade binyuze mu gushinga ishami  ryihariye rishinzwe kwita kuri izo nzego.

Iri shami riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu nyubako ya Kigali Heights ahasanzwe hakorera ishami rya BK rya Kacyiru.

Ni ishami kandi rizafasha n’abakozi baza Ambasade z’amahanga zifite icyicaro i Kigali.

Aho rikorera haragutse harisanzuye kandi hari ibyo umukiliya wese yakenera, harimo n’ikoranabuhanga.

Bimwe mu biro biri aho hantu ni ibivunjira abantu bafite amafaranga y’amahanga bashaka amanyarwanda, ndetse hakaba n’ibiro biha abakiliya inama mu by’imari.

Ikindi kiri mu byo abakozi ba BK ishami rya Sosiyete sivile, amadini na Ambasade bazakorera abazaza babagana ni ukubaha amafaranga- azishyurwa mu gihe cyumvikanyweho- yo gukoresha ibikorwa byabo.

Rimwe na rimwe hari ubwo abanyamadini cyangwa imiryango nyarwanda ya Sosiyete sivile yashakaga amafaranga mu baterankunga ariko ntabonekere igihe bikadindiza ibikorwa.

Imikoranire na BK muri ubwo buryo izakuraho izo mbogamizi.

Ubu buryo butangijwe kandi mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mike rucanye umubano n’Ububiligi ndetse Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, kikabuza imiryango ya sosiyete sivile n’amadini gukorana n’Ububiligi ‘mu buryo ubwo ari bwo bwose’.

Hari abanyamadini babwiye itangamakuru ubwo iri shami ryabagenewe ryatahagwaga, ryabahaye icyizere  rizabafasha kugera kuri serivisi badatakaje igihe.

Nka Padiri Callixte Ukwitegetse wo mu kigo Don Bosco Gatenga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ishami ryafunguwe rizabagirira akamaro binyuze mu kudatakaza igihe bategereje.

Ati “Rizatugirira akamaro cyane cyane ko twe nta gihe kinini cyo gutegereza tuba dufite. Batubwiye ko hatazajya haba hari abantu benshi kandi ko bafite serivisi zihuta kurusha ahandi.”

Undi wagize ibyo abivugaho ni Umuyobozi Mukuru wa Trócaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee.

Trócaire ni Umuryango w’abagiraneza ukomoka muri Ireland, iki kibaka igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Uburayi kigizwe n’ikirwa gifite ubutegetsi bushamikiye ku bwami bw’Ubwongereza.

Marleen Levina Masclee ati: “Imbogamizi zari zihari mbere ni ukujya mu Mujyi gushaka yo serivisi bikadutwara umwanya munini. Twizeye ko nidutangira gukoresha serivisi z’iri shami bizatuma tuzigama umwanya munini kurushaho”.

Umuyobozi w’iri shami rya BK rishinzwe kwita ku miryango itari iya Leta, amadini naza Ambasade, Dènis Gahizi, avuga rizibanda ku gufasha abakiliya muri gahunda zitandukanye ku buryo buzatuma amadevize yiyongera.

Avuga ko aziyongera bitewe ahanini n’uko imiryango mpuzamahanga itari iya Leta igize rumwe mu nzego znjiza mu gihugu amadevize menshi.

Ati: “Ni abantu beza bo kwitaho ukabaha serivisi nziza by’umwihariko kugira ngo bashobore kuba hafi yawe. Iyo ubafite, icya mbere ni uko bakwisangaho ukirinda kubafata nk’ababonetse bose”.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali ku rwego rw’igihugu.

TAGGED:Abakozi. featuredAmbasadeBKfeaturedIkigoImariKarusisiKigaliSerivisiTrocaireUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Ubuziranenge Bw’Ibiryo By’ Amatungo Bushimwa N’Aborozi
Next Article Nyamasheke: Abayobozi Bane B’Imirenge ‘Banditse’ Basezera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?