Banki ya Kigali( BK) yatangije ubufatanye mu by’imari na sosiyete sivile, amadini naza Ambasade binyuze mu gushinga ishami ryihariye rishinzwe kwita kuri izo nzego.
Iri shami riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu nyubako ya Kigali Heights ahasanzwe hakorera ishami rya BK rya Kacyiru.
Ni ishami kandi rizafasha n’abakozi baza Ambasade z’amahanga zifite icyicaro i Kigali.
Aho rikorera haragutse harisanzuye kandi hari ibyo umukiliya wese yakenera, harimo n’ikoranabuhanga.
Bimwe mu biro biri aho hantu ni ibivunjira abantu bafite amafaranga y’amahanga bashaka amanyarwanda, ndetse hakaba n’ibiro biha abakiliya inama mu by’imari.
Ikindi kiri mu byo abakozi ba BK ishami rya Sosiyete sivile, amadini na Ambasade bazakorera abazaza babagana ni ukubaha amafaranga- azishyurwa mu gihe cyumvikanyweho- yo gukoresha ibikorwa byabo.
Rimwe na rimwe hari ubwo abanyamadini cyangwa imiryango nyarwanda ya Sosiyete sivile yashakaga amafaranga mu baterankunga ariko ntabonekere igihe bikadindiza ibikorwa.
Imikoranire na BK muri ubwo buryo izakuraho izo mbogamizi.
Ubu buryo butangijwe kandi mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mike rucanye umubano n’Ububiligi ndetse Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, kikabuza imiryango ya sosiyete sivile n’amadini gukorana n’Ububiligi ‘mu buryo ubwo ari bwo bwose’.
Hari abanyamadini babwiye itangamakuru ubwo iri shami ryabagenewe ryatahagwaga, ryabahaye icyizere rizabafasha kugera kuri serivisi badatakaje igihe.
Nka Padiri Callixte Ukwitegetse wo mu kigo Don Bosco Gatenga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ishami ryafunguwe rizabagirira akamaro binyuze mu kudatakaza igihe bategereje.
Ati “Rizatugirira akamaro cyane cyane ko twe nta gihe kinini cyo gutegereza tuba dufite. Batubwiye ko hatazajya haba hari abantu benshi kandi ko bafite serivisi zihuta kurusha ahandi.”
Undi wagize ibyo abivugaho ni Umuyobozi Mukuru wa Trócaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee.
Trócaire ni Umuryango w’abagiraneza ukomoka muri Ireland, iki kibaka igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Uburayi kigizwe n’ikirwa gifite ubutegetsi bushamikiye ku bwami bw’Ubwongereza.
Marleen Levina Masclee ati: “Imbogamizi zari zihari mbere ni ukujya mu Mujyi gushaka yo serivisi bikadutwara umwanya munini. Twizeye ko nidutangira gukoresha serivisi z’iri shami bizatuma tuzigama umwanya munini kurushaho”.
Umuyobozi w’iri shami rya BK rishinzwe kwita ku miryango itari iya Leta, amadini naza Ambasade, Dènis Gahizi, avuga rizibanda ku gufasha abakiliya muri gahunda zitandukanye ku buryo buzatuma amadevize yiyongera.
Avuga ko aziyongera bitewe ahanini n’uko imiryango mpuzamahanga itari iya Leta igize rumwe mu nzego znjiza mu gihugu amadevize menshi.
Ati: “Ni abantu beza bo kwitaho ukabaha serivisi nziza by’umwihariko kugira ngo bashobore kuba hafi yawe. Iyo ubafite, icya mbere ni uko bakwisangaho ukirinda kubafata nk’ababonetse bose”.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali ku rwego rw’igihugu.