Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda na RDB bafatanyije mu kurangira amahugurwa y’amezi abiri yaberaga mu Karere ka Rubavu ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya gatanu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Yatangiye ku italiki 12, Nyakanga, 2023 yitabirwa n’abantu 27 barimo abapolisi n’abashinzwe umutekano wa Pariki z’igihugu.
Kuba harimo n’abashinzwe umutekano wa Pariki mu mazi nibyo byatumye RDB ibijyamo.
Bahawe amasomo atandukanye yerekeranye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, tekiniki zo gutabara igihe habaye impanuka mu mazi, gukanika no gutwara ubwato, gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo ngororamubiri.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi no gukora kinyamwuga.
CP Munyambo ati: “Mu mazi haberamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi, ubwikorezi ndetse n’imyidagaduro bikorwa n’abantu benshi. Kugira ngo bikorwe mu buryo butekanye bisaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira ibyaha biyakorerwamo, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo ndetse no gucunga umutekano w’abari muri ibyo bikorwa, ni yo mpamvu hategurwa amahugurwa nk’aya yo gukarishya ubumenyi bw’abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa.”
Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bushake n’umurava bagaragaje byatumye barangiza amasomo neza, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper wari uhagarariye RDB muri uyu muhango, yashimye imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.
Abasoje amahugurwa bahawe umwanya wo kwerekana imyitozo itandukanye igaragaza ubumenyi bayungukiyemo irimo gusenya no kongera kubaka moteri y’ubwato, gushyira moteri mu bwato no kubutwara, koga ndetse no kurohora ibyarohamye mu mazi.