Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Bwa Polisi Y’u Rwanda N’Iya Jordania Bugiye Kongerwamo Imbaraga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ubufatanye Bwa Polisi Y’u Rwanda N’Iya Jordania Bugiye Kongerwamo Imbaraga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2024 11:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iy’ubwami bwa Jordania. Ayo masezerano yasinyiwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG  Felix Namuhoranye arimo muri buriya bwami.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uru rugendo rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Namuhoranye ari kumwe na Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta.

Biruta na mugenzi we ufite inshingano nk’izo mu bwami bwa Jordania witwa Mazin Abudullah Al Farrayeh bari bayoboye umuhango wo gusinya ayo masezerano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Biruta na mugenzi we ufite inshingano nk’izo mu bwami bwa Jordania witwa Mazin Abudullah Al Farrayeh

CG Namuhoranye yayasinyanye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah ushinzwe umutekano rusange mu bwami bwa Jordania

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Jordania Urujeni Bakuramutsa nawe yari ahari ubwo ayo masezerano yasinywaga.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitse ko bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Jordania ari imikoranire mu kubaka ubushobozi mu mahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’abandi, guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu ntangiriro za 2024 umwami wa Jordania Abdallah II yageze mu Rwanda mu ruzinduko yaganiririyemo n’ubuyobozi bukuru ku mubano hagati ya Kigali na Amman.

Umwami Wa Jordania Yageze Mu Rwanda

- Advertisement -

Mbere y’uru ruzinduko ni ukuvuga mu mwaka wa 2023 uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta( ubu niwe ushinzwe umutekano mu gihugu) yakiriye Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’uw’ububanyi n’amahanga mu bwami bwa Jordan witwa Ayman Hsafadi.

Yari aje guteguza uruzinduko rw’umwami Abdallh II utegeka Jordania.

Minisitiri Biruta Yakiriye Mugenzi We Wa Jordan

TAGGED:BirutafeaturedJordaniaNamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imodoka Ya Tesla Yahawe Ikoranabuhanga Rituma Yitaba Nyirayo
Next Article Ubusobanuro Bw’Imirongo Y’Umuhondo Iri Mu Mihanda Y’i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?