Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Bw’Abahinzi Ba Koreya N’Ab’Akarere Ka Kamonyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubufatanye Bw’Abahinzi Ba Koreya N’Ab’Akarere Ka Kamonyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2021 7:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Impuguke mu buhinzi zo muri Koreya y’Epfo zahuguye abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi kugira ngo zibongerere ubuhanga mu buhinzi bukoresha ubutaka buto ariko hakaboneka umusaruro mwinshi.

Gahunda yo guhugura abahinzi ba Kamonyi yateguwe n’Ikigega cy’abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (KOICA), kibinyujije mu ihuriro ry’abahinzi bo muri kiriya gihugu ryitwa Saemaul Global Foundation (SGF) of Korea.

Abahinzi bo ku Kamonyi babwiwe na bagenzi babo bo muri Koreya y’Epfo uko bahinga kijyambere, bagakoresha ubutaka buto n’amazi aboneka aho batuye kandi byose bigatanga umusaruro ufatika.

Abahinzi 80 bo muri Kamonyi nibo bari batumiwe ngo bongererwe ubumenyi.

Ihuriro ry’abahinzi bo muri Koreya rikorera mu Rwanda binyuze mu bufatanye na KOICA.

Mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2016 abakozi bo muri KOICA bakoranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Rwanda hagamijwe kuryongerera ubumenyi mu ngeri nyinshi.

Hari muri gahunda yiswe ‘Global Saemaul Young Specialist.’

Ku byerekeye guhugura abatuye Kamonyi no kongerera Abanyarwanda ubushobozi mubyo bakora, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda witwa Chon Gyong Shik,  avuga ko intego ya Leta ya Koreya y’epfo ari ugufasha u Rwanda mu nzira rwahisemo yo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Yagize ati: “Gusangira ubumenyi buri gihe biba ari uburyo bwiza bwo guha abahinzi bo mu Rwanda ubumenyi bacyeneye kugira ngo bahinge neza ariko bazabusangize na bagenzi babo.”

Avuga ko bikorwa no mu rwego rwo gukomeza ubufatanye busanzwe hagati ya Leta zombi.

Koreya ifatanya n’u Rwanda muri byinshi

Ubu bufatanye bugaragarira no mu zindi nzego zirimo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abakozi ba Leta.

Guhera mu mwaka wa 2011, abakozi ba Leta bamaze guhabwa ubumenyi hagamijwe kubongerera ubushobozi ni 740.

Guhugura abahinzi bo muri Kamonyi byatangiye tariki 10, birangira tariki 11, Ugushyingo, 2021.

TAGGED:AbahinzifeaturedKamonyiKoreya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Iterambere Rya Togo Hari Icyo Yavanye Mu Rwanda
Next Article Ibya MINUSCA Bigiye Gusubirwamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Ntarashirwa…

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu mahanga

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yashimiye Doumbouya Watorewe Kuyobora Guinée

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?