Ubufatanye Bw’Abahinzi Ba Koreya N’Ab’Akarere Ka Kamonyi

Impuguke mu buhinzi zo muri Koreya y’Epfo zahuguye abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi kugira ngo zibongerere ubuhanga mu buhinzi bukoresha ubutaka buto ariko hakaboneka umusaruro mwinshi.

Gahunda yo guhugura abahinzi ba Kamonyi yateguwe n’Ikigega cy’abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (KOICA), kibinyujije mu ihuriro ry’abahinzi bo muri kiriya gihugu ryitwa Saemaul Global Foundation (SGF) of Korea.

Abahinzi bo ku Kamonyi babwiwe na bagenzi babo bo muri Koreya y’Epfo uko bahinga kijyambere, bagakoresha ubutaka buto n’amazi aboneka aho batuye kandi byose bigatanga umusaruro ufatika.

Abahinzi 80 bo muri Kamonyi nibo bari batumiwe ngo bongererwe ubumenyi.

- Advertisement -

Ihuriro ry’abahinzi bo muri Koreya rikorera mu Rwanda binyuze mu bufatanye na KOICA.

Mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2016 abakozi bo muri KOICA bakoranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Rwanda hagamijwe kuryongerera ubumenyi mu ngeri nyinshi.

Hari muri gahunda yiswe ‘Global Saemaul Young Specialist.’

Ku byerekeye guhugura abatuye Kamonyi no kongerera Abanyarwanda ubushobozi mubyo bakora, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda witwa Chon Gyong Shik,  avuga ko intego ya Leta ya Koreya y’epfo ari ugufasha u Rwanda mu nzira rwahisemo yo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Yagize ati: “Gusangira ubumenyi buri gihe biba ari uburyo bwiza bwo guha abahinzi bo mu Rwanda ubumenyi bacyeneye kugira ngo bahinge neza ariko bazabusangize na bagenzi babo.”

Avuga ko bikorwa no mu rwego rwo gukomeza ubufatanye busanzwe hagati ya Leta zombi.

Koreya ifatanya n’u Rwanda muri byinshi

Ubu bufatanye bugaragarira no mu zindi nzego zirimo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abakozi ba Leta.

Guhera mu mwaka wa 2011, abakozi ba Leta bamaze guhabwa ubumenyi hagamijwe kubongerera ubushobozi ni 740.

Guhugura abahinzi bo muri Kamonyi byatangiye tariki 10, birangira tariki 11, Ugushyingo, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version