Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuhanzi Bwakoreshwa Mu Guhangana N’Ingaruka Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Ubuhanzi Bwakoreshwa Mu Guhangana N’Ingaruka Za COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2021 10:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu Dr Gilberto Lopez wigisha muri imwe muri Kaminuza zo muri Amerika yabwiye abari bamukurikiye ubwo hatangizwaga iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ko kugeza ubutumwa ku bantu ukoresheje ubuhanzi ari uburyo bwiza bwo gufasha abantu kumenya uko bakwirinda COVID-19 n’uko bahangana n’ingaruka zayo.

Hari mu kiganiro yatanze binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari muri Amerika abamukurikiye bari muri imwe mu nzu mberabyombi z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro i Kigali ku Kimihurura.

Cyari kimwe mu biganiro byateguwe na Kaminuza  mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose  byari bimaze iminsi itanu bibera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko abahanga mu bundi bumenyi bagombye kumenya ko ubuhanzi ari ubundi buryo bagombye  kwitaho, bakabukoresha kugira ngo bafashe abantu kwivana mu bibazo harimo n’ibyatewe na COVID-19.

Dr Lopez yasabye za Leta gushora amafaranga mu bigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhanzi kugira ngo butere imbere kurusha uko bimeze muri iki gihe.

Ati: “ Ndasaba za Leta yaba iyo mu Rwanda ndetse n’iyacu inaha muri Amerika gushyira amafaranga mu buhanzi kuko nabwo bukeneye gutera imbere kugira ngo bufashe mu muhati wo kuvura ibikomere byasizwe na COVID-19.”

Dr Gilberto Lopez yavuze ko nk’umwarimu wigisha iby’ubuhanzi muri Kaminuza yasanze bumwe mu buryo bwiza bwo kwigisha abantu badafite amashuri ahambaye  ari  ugukoresha n’amashusho,  ibyo bita ‘cartoons.’

Ubwo uwari umusangiza w’amagambo witwa Zwena Bachoo yamubazaga niba gukoresha cartoons yigisha abantu bakuru atari uguta igihe kuko zisanzwe zigenewe abana, Dr Lopez yavuze ko burya ‘cartoons’ ari bumwe mu buryo bwo kwigisha kuko abantu muri rusange bakunda inkuru kandi zisetsa.

Umuhanga mu myitwarire y’abantu n’imitekerereze yabo Dr Lopez yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yemeza ko mbere yo gutangira gukoresha amashusho ya cartoons yabanje gukora ubushakashatsi, asanga ari byiza kwigisha abantu ba nyamucye baba muri Amerika hakoreshejwe amashusho.

Abenshi ngo yigishije ni Abanyamerika bakomoka muri Mexique.

Dr Lopez avuga ko muri rusange ubuhanzi ari uburyo bwo kwerekana uko ibintu biteye binyuze mu buvanganzo no bundi buryo bugamije kwerekana akari ku mutima.

Mu rwego rwo guha umuhanzi umwanya muri kiriya kiganiro, abagiteguye bakiriye umusizi akaba n’umuririmbyi witwa King Kivunge.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko yabaye umusizi kugira ngo agire ubutumwa bwuaka u Rwanda atanga.

Yavuze ko kuba umuririmbyi no kuba umusizi byose abivanga kuko byunganirana.

Kivunge yavuze ko Abanyarwanda bafite amateka bagomba kwigiraho kugira ngo bumve bafite agaciro kandi baharanire buri gihe ko katacuya.

Ubwo ririya serukiramuco ryatangiraga mu Cyumweru gishize, abahanzi bashimiwe uruhare rwabo mu guhangana  na COVID-19 n’ingaruka yagize ku baturage, basabwa gukomeza gukora ibihangano bitanga ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima.

Kaminuza  mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose yavuze ko umuhanzi uzakora uko ashoboye ngo yikure muri ibi bibazo izamuha ubufasha azakenera.

Hamwe Festival yatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2019, ku nshuro ya kabiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu mwaka wa 2020 kubera ko muri kiriya gihe u Rwanda n’amahanga muri rusange rwari ruri mu bihe bigoye bya COVID-19 ica ibintu.

Muri uriya mwaka icyakozwe cyari ugufasha abantu muri rusange kudakurwa umutima na kiriya cyorezo, bagahangana nacyo batuje.

Icyo gihe insanganyamatsiko mu Cyongereza yagiraga iti: “Mental Health and Social Justice.”

Kuri iyi nshuro[ya gatatu] abatanze ibiganiro bibanze cyane ku cyakorwa kugira ngo imibereho y’abahanzi ibe myiza muri iki gihe u Rwanda ruri kwivana muri COVID-19.

Iserukiramuco Hamwe Festival ryitabiriwe n’intiti n’abandi bantu batandukanye bakora mu nzego zirimo izishinzwe imibereho myiza y’abaturage cyane cyane urubyiruko, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abandi.

TAGGED:AbahanziAmerikaCOVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bimwe Mu Bibazo Byugarije Ubuzima Bw’Umwana N’Umubyeyi Mu Rwanda
Next Article Ni Ukugabanya Amashagaga Mu Kuguru – CP Kabera Yaburiye Abatwara Ibinyabiziga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?