Ubuhinzi Bw’ Imboga N’Imbuto Bugamije Isoko Mpuzamahanga Bugiye Kongererwa Agaciro

Ikigega mpuzamahanga cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga,The United States Agency for International Development (USAID) cyateganyije miliyoni 14.8$ yo gufasha abahinzi mu Rwanda harimo n’abahinga imboga n’imbuto kunoza ubuhinzi bugamije isoko.

Ni umushinga bise Kungahara Wagura Amasoko, Feed the Future Rwanda, ukazashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu.

Hari ikindi gice  kingana na miliyoni 300$ cyagenewe kuzashorwa mu mishinga mishya y’ubuhinzi bugezweho buzibanda ku ikawa, icyayi, imboga n’imbuto n’ibimera by’ibirungo(spices).

Muri cyo kandi hari ayagenewe guteza imbere ubworozi butanga umukamo ufatika.

- Advertisement -

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizagirwamo uruhare n’inzego za Leta, abikorera ku giti cyabo n’imwe mu miryango itagengwa na Leta, intego ikazaba ari ugutuma buri gice kigize imibereho y’igihugu kisanga muri iki gikorwa kigamije kunoza ubuhinzi bw’u Rwanda.

Uwari uhagarariye Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ubwo uriya mushinga watangazwaga witwa Jonathan Kamin yavuze ko bagamije gufasha u Rwanda kugera byibura kuri 12%  by’intego rwihaye mu kuzamura ubuhinzi bwarwo.

Iri zamuka rizafasha u Rwanda kuzamura ubuhinzi bwarwo ku kigero kiri hagati ya 50 na 75% by’intego rwihaye mu rwego rw’ubuhinzi.

Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizaha abantu benshi akazi.

Ni akazi kazatangwa n’inzego za Leta n’iz’abikorera bazafatanya nayo muri uyu mushinga.

Izo nzego zizakorana mu kuwushoramo byibura miliyoni 300$.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze  wari umushyitsi mukuru mu itangizwa ry’uriya mushinga yavuze ko ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu nzego zitandukanye ari ingenzi.

Yaravuze ati: “ Ubufatanye bwa Leta n’abikorera ku giti cyabo hamwe n’abandi bakora mu zindi nzego hagamijwe gufasha abahinzi kweza neza kandi bagasagurira amasoko mpuzamahanga ni ingenzi. Kongera imikoranire mu mishinga ya USAID bizatuma n’abandi bafatanyabikorwa bitabira gukorana na Leta mu rwego rw’ubuhinzi.”

Ibizagerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga:

Hari miliyoni 300 zizashorwa mu bikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi bizagirwamo uruhare n’inzego za Leta n’iz’abikorera.

Ni umushinga uzatuma ibikomoka ku buhinzi bizamurirwa agaciro ku kigero cya 168%  bityo byoherezwe ku isoko mpuzamahanga ari nta makemwa.

Imibare yakozwe n’abize uriya mushinga ivuga ko abaturage bangana na 50% y’abatuye ibice uzakorerwamo bazahabwa akazi mu mirimo yo kuwushyira mu bikorwa, babone amafaranga abatunga kandi benshi muri bo bazaba ari abagore n’urubyiruko.

Ingo 127,000 nizo zizahabwa akazi mu bikorwa by’uyu mushinga uzamara imyaka itanu.

Mu rwego kunoza ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga mugari, abawize basanze bizaba ngombwa ko hagira indi mishinga yari yaratangijwe ivururwa, ikanozwa kugira ngo umushinga wose uzagere ku ntego nta mbogamizi.

Mu ikorwa ry’ibi, ntihazabura gushingwa ibindi bigo byo kwiga uko ibi byose byakorwa nta kibangamiye ikindi kandi ibyo bigo nabyo bigatanga akazi ku Banyarwanda.

Imbogamizi ku buhinzi bw’u Rwanda si ubumenyi bucye gusa…

N’ubwo u Rwanda rufite amazi ahagije biracyagoye ko yakoreshwa neza mu kuhira imyaka y’abaturage

Mu Rwanda ubutaka buhingwa bungana na hegitari miliyoni1.4.

Ubutaka bwabaruwe ko ari bwo bwuhirwa bungana na hegitari 66,840.5 nk’uko bigaragara muri raporo y’imikoreshereze y’ubutaka yasohotse hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021.

Ikindi ni uko 30% by’ubutaka bw’u Rwanda ari bwo bukorerwaho ubuhinzi bukoresha imashini, ubwo bita mechanized agriculture.

Hagati aho hari ibindi bihugu bikorana n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo ni Israel, u Buyapani, Maroc, u Bufaransa n’ibindi.

N’ubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifite amazi menshi kubera ibiyaga, inzuzi n’imigezi, abahinzi baracyahinga bitegereje ko imvura igwa.

Ibi bituma hari benshi bateza uko bikwiye kandi henshi ibihembwe by’ihinga ntibirenga bibiri kuko hari igice impeshyi ibuza abantu guhinga.

Ubuhanga mu kuhira ahantu hahanamye nabwo ntiburatangira mu Rwanda bityo igice kinini cyarwo kigahora gihanze ikirere amaso ngo azagihe imvura.

Ku rundi ruhare ariko, ni ngombwa ko amazi y’imigezi n’inzuzi z’u Rwanda arindwa guhumana  kuko nk’uko raporo yitwa Annual Water Status 2016-2017 yabitangaje, hari byinshi bikiyanduza.

Ibyo birimo amazi ava mu ngo cyangwa mu bigo runaka yanduye akoherezwa mu migezi n’inzuzi, amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura agakundukana imyanda yose akayisuka mu migezi n’inzuzi n’ibindi birimo kujugunya mu mazi imyanda itabora.

Iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku mashyamba n’amazi( Rwanda Water and Forestry Authority) gifatanyije n’ikindi kigo kitwa Water For Growth Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version