Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukene Buri Gutuma Abakinnyi Ba Kiyovu Basohorwa Mu Nzu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ubukene Buri Gutuma Abakinnyi Ba Kiyovu Basohorwa Mu Nzu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2023 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugereki witwa Petros Koukouras utoza Ikipe ya Kiyovu ashima abakinnyi be ko bihangana bagakina n’ubwo ubukene bubamereye nabi ku buryo hari bamwe basohorwa mu nzu kubera kubura ubwishyu.

Ibibazo byugarije Kiyovu ni byinshi kandi byose bishingiye ku kudamberwa ku gihe, kudahabwa uduhimbazamusyi, byose bishingiye ku miyoborere mibi y’iki kipe isanzwe iri mu makipe makuru mu Rwanda.

Umutoza Koukouras yabwiye itangamakuru nyuma y’umukino waraye uhuje ikipe ye n’iya Marines FC ndetse ikabyitwaramo neza kuko yatsinze ibitego 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona waraye ukiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yawe umutoza wa Kiyovu yabajiwe niba yishimiye intsinzi yavuye uri uyu mukino, asubiza  ko atakwishima ‘bitewe n’ibibazo byugarije ikipe ye’.

Yagize ati “Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n’ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye.”

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ashima ubutwari bw’abakinnyi be kuko bihangana bakaza gukina n’ubwo babayeho nabi.

Yunzemo ati: “ Ndashimira byimazeyo abakinnyi bihangana bakitanga mu kibuga ndetse bakabasha kubonera ikipe amanota arimo n’atatu batahanye kuri Marines FC. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.”

Umutoza wa Kiyovu

Avuga ko ibyo abakinnyi be bari guhura nabyo bigoye cyane kubera ko hari bamwe muri bo badafite aho barara kubera ko birukanywe mu nzu kubera kubura ubukode.

Umutoza wa Kiyovu avuga ko ibibazo abakinnyi be bafite ari byinshi k’uburyo aramutse abirondoye byafata abanyamakuru igihe kirekire.

Ndetse ngo hari ubwo bajya kwitoza bagasanga abandi babatanze ibibuga kuko baba barabyishyuye mbere.

Kuri we, ibintu birakomeye k’uburyo asanga bizakorana ko abantu bakomeza kubyihanganir.

Harabura iminsi mike ngo abakinnyi ba Kiyovu bamare amezi abiri badahembwa.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubuyobozi bw’ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Mvukiyehe Juvénal uyoboye Kiyovu Sports Limited yahagaritswe by’agateganyo n’Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu.

Ashinjwa  amakosa yatumye iyi kipe igwa mu gihombo ndetse n’imyenda iremereye. Kuva icyo gihe ikipe yasigaranywe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ usanzwe ayobora Umuryango Kiyovu Sports.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

TAGGED:featuredKiyovuUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bushinwa Amaze Kuba Icyamamare
Next Article Impungenge Z’Ikirere Kibi Zabujije Israel Gutera Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?