Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukungu Bwacu Buzakomeza Kuba Bwiza-Guverineri Rwangobwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bwacu Buzakomeza Kuba Bwiza-Guverineri Rwangobwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2025 5:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Guverineri Rwangombwa John avuga ko ibiciro bizakomeza kugabanuka
SHARE

John Rwangombwa uyobora Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko uko ibintu bihagaze mu bukungu bwú Rwanda byerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuba bwiza mu mwaka wa 2024/2025.

Ndetse ngo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2% mu bihembwe byose by’umwaka w’imari wa 2024 byose ubirebeye hamwe.

Kwihagararaho k’ubukungu bw’u Rwanda kwatewe ahanini n’uko inzego zabwo zirimo ubwubatsi, serivisi, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zakomeje kwitwara neza ntizajegajega muri icyo gihe cyose.

Rwangombwa yabwiye itangamakuru ko hari icyizere gifatika cy’uko ubukungu b’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ndetse bikarenga uko byari biteganyijwe.

Yagize ati: “ Turateganya ko uyu muvuduko uzawukomeza kandi ukazarenga 8.3% twateganyaga mu mwaka wa 2024”.

Ibibazo by’ubukungu biri hirya no hino ku isi byatumye ubukungu ahenshi ku isi budindira.

Mu myaka igera kuri ine ishize, isi yahungabanyijwe na COVID19, ihungabanywa n’íntambara ya Ukraine n’Uburusiya, hazamo iya Israel na Hamas byose biza byiyongera ku ngaruka zikomeye zikomoka ku mihindaguriire y’ikirere.

Kugira ngo u Rwanda ruhangane ni ibyo byose, byarusabye guhanga udushya mu micungire y’imari yarwo, mu kuvugurura ubuhinzi, ubukerarugendo, imisorere, ukwizigama no mu gushora imari ahantu hitondewe.

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko indi ngingo ikomeye yafashije ubukungu bw’igihugu ari ugukora ku buryo agaciro k’ifaranga kadatakara cyane.

Ikintu gikunze gutuma ifaranga iryo ari ryo ryose rita agaciro ni uguhenda kw’ídolari rya Amerika.

Kubera ko u Rwanda rutumiza byinshi mu mahanga birusaba ko rusohora amadolari menshi kurusha ayo rwinijiza binyuze muri bike rwohereza yo.

Icyakora abayobozi ba BNR bavuga ko umusaruro w’imbere mu gihugu uzamuka gahoro gahoro bikagatuma itakara ry’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda rigabanuka mu rugero runaka.

Urugero ni uko mu gihe gito gishize, ako gaciro kari karatakaye kuri 5.2% ubu kakaba kari kuri 4.1%.

TAGGED:featuredGuverineriImariRwangombwaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubumenyi Ni Isoko Yo Kurandura Imirire Mibi Mu Muryango Nyarwanda
Next Article Kagame Yabwiye Afurika Ko DRC Ikomeje Kwihunza Ibibazo Byayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?