Ubuzima bwo mu Burundi burakomeye kubera impamvu zitandukanye ariko ikomeye kurusha izindi ni ubukungu bwifashe nabi cyane.
Bwifashe nabi k’uburyo abahanga mu by’ubukungu bavuga ko igihugu kiri kugana mu manga.
Ibiciro birahanitse cyane k’uburyo kugira ngo umuntu azagure ibyibanze nka essence, isukari, sima n’imiti bimusaba kwirya akimara.
Ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko kubera ko n’ibiciro bya tagisi byazamutse cyane, abakozi bo mu bice bituriye imijyi bajya ku kazi n’amaguru.
Babyita ‘Kurya Reggae’.
Biganjemo abo mu bice bya Musaga, Bwiza, Nyakabiga na Buyenzi.
Umwe mubo mu Kamange avuga ko we na bagenzi bahora bisobanura imbere y’abakoresha babo impamvu zituma bakererwa.
Avuga ko bahora ku mavi basaba Imana ngo ibiciro bigabanuke babone uko bagera ku kazi badakererewe hanyuma wenda baze gutaha n’amaguru kuko byo ntawe ubibahanira.
Abatuye Bujumbura nabo barirara ku kababa kugira ngo baze kugera ku kazi badakererewe.
Uwazindutse kare kare afata bisi saa kumi n’ebyeri za mu gitondo.
Hari umwe muri bo uherutse kuvuga ko we na bagenzi be baherutse gufata bisi bageze ahitwa kuri Gari ya ruguru, Shoferi ababwira ko essence ishize mu modoka.
Yari aturutse ahitwa Murago.
Abamotari nabo si benshi bafite amafaranga atuma banywesha essence kugeza moto yuzuye.
Banywa nke, yashira bakanywa indi cyangwa bagaparika.
Amakuru avuga ko muri kiriya gihugu bigoye ku umuntu yanywesha imodoka ye cyangwa moto litiro 15 za essence cyangwa mazutu.
Kubera ko ari nke, bisaba ko abantu bayisaranganya.
Usanga buri muntu anywa essence y’umunsi umwe.
Ibi, ku rundi ruhande, byabaye amahirwe ku banyapolitiki cyangwa abapolisi babaswe na ruswa kubera ko hari abafata essence cyangwa mazutu bakayigurisha mu buryo Leta itazi kandi ku giciro cyo hejuru.
Litiro 20 za essence zigura hagati y’amafaranga y’Uburundi 200,000 na 250,000.
Rubanda rwa giseseka bagaya abayobozi banywesha bakuzuza imodoka zabo kandi bazi neza ko ibikomoka kuri petelori ari bike mu gihugu.
Henshi mu Burundi kurya nabyo ni intambara.
Nk’ubu ibishyimbo(Ibiharage mu Kirundi) mu kwezi kumwe byazamuye igiciro kiva ku mafaranga y’Uburundi 300 kugera kuri 500.
Ifu ya kawunga yavuye ku mafaranga y’Uburundi 1800 ku kilo igera ku mafaranga 2000 mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Ikindi gituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ni uko nta modoka zihagije zo kubigeza ku isoko zihari.
Ku rundi ruhande, hari umuturage uvuga ko nta kizere gihari cy’uko ibiciro bizagabanuka kubera ko uko ibikomoka kuri essence bikomeza kubura ari n’ako imodoka zitwara umusaruro zibura.
Inyinshi ziraparitse kuko nta mavuta zifite.
Umuvugizi wa Perezida w’Uburundi witwa Rosine Guilène Gatoni avuga ko Uburundi bufite essence ihagije ndetse na mazout ariko ngo yabuze uko ivanwa Dar Es-Salaam ngo igere i Bujumbura.
Avuga ko ubutegetsi bw’i Gitega bushaka kugura amakamyo ahagije azajya afasha igihugu kuzana ibikomoka kuri petelori Uburundi bukeneye.
Amahanga ari kureba uko yafasha Uburundi kwivana mu bukene busa n’aho bwabaye yo akarande.