Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.5%-MINECOFIN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.5%-MINECOFIN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2022 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari bwazamutse ku kigero cya 7.5%. Impamvu yabiteye ni uko urwego rwa serivisi n’urwego rw’inganda zazamuye umusaruro mu buryo bugaragara.

Abayobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bavuga ko hagati ya Mata na Kamena, 2022, umusaruro mbumbe wavuye mu nganda na serivisi wabaruwe ungana na Miliyari Frw 3,279.

Mu bihe nk’ibi by’umwaka wabanje, uyu musaruro wanganaga na Miliyari Frw 3,025.

Igice kinini cyazamuye uyu musaruro ni cy’amahoteli n’ubukerarugendo kuko cyazamutse kigera ku 193%,urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ruzamukaho 19% n’aho umusaruro wavue ku by’uburezi urazamuka ugera kuri 14%.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umusaruro ukomoka kuri serivisi z’imari wazamutse ku kigero cya 10% n’aho ukomoka ku bifite aho bihuriye n’urwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho, ICT, uzamuka ku kigero cya 8%.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwazamuye umusaruro ku kigero gito(2%)n’aho urwego rw’inganda ruzamukaho  6%.

N’ubwo abahanga mu bukungu n’abanyapolitiki bavuga ko buri kuzamuka, nta gihe kinini kiratambuka Abanyarwanda bataka ko bashonje kubera ko ibiciro ku isoko byazamutse cyane.

Habanje kubura amavuta yo guteka, hakurikiraho essence, hakurikiraho ingano, isukari, byeri…none haherukaga kumvikana amajwi y’abaturage bataka ko n’amata yabuze.

Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yahaye abanyamakuru mu mezi macye ashize, umwe yamubajije niba Guverinoma itazamura umushahara w’abakozi ba Leta kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byo ku isoko, asubiza ko kuwuzamura byashegesha ubukungu bw’u Rwanda busanzwe butameze neza.

- Advertisement -

Ati: “ Urebye ibibazo duhanganye nabyo, tumaze imyaka duhanganye na COVID-19, kandi aho tugeze ntitwavuga ko yarangiye kuko iracyahari, ubu duhanganye n’ibibazo byiyongereyeho n’ingaruka z’iriya ntambara kandi ibyo byose bisaba amikoro.”

Dr Ndagijimana yavuze ko kubona andi mikoro arenzeho bidashoboka bityo no kuzamura imishahara muri iki gihe byagorana.

Icyakora  Guverinoma yaje gutangaza ko izamuye umushahara wa mwalimu ariko nanone ngo ni igitonyanga mu nyanja kuko n’ubundi ibiciro bidasiba kuzamuka.

Ndetse kuri uyu wa Gatatu Taliki 14, Nzeri, 2022 Minisiteri y’uburezi yatangaje umusanzu w’umubyeyi ku mafaranga umwana yishyurirwa ku ishuri kandi abenshi bashimye ko byaborohereje.

TAGGED:ImariMinisiteriNdagijimanaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Uhagarariye’ Israel Muri Afurika Ati: ‘Ni Ngombwa Kubabarira Ariko Ntiwibagirwe’
Next Article Umuziki Nyarwanda Uhimbaza Imana Wabuze Umuhanzi Ukomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Icyayi Gikomeje Kwinjiriza u Rwanda Amadovize Menshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora UN Yungirije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?