Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watanze inkunga ya miliyoni 2 z’amayero yo gufasha imiryango yibasiwe n’intambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi byatangajwe mu itangazo uwo muryango wasohoye kuri uyu wa gatatu Tariki 21, Mutarama, 2026.
Iyo nkunga izafasha gutanga ubufasha bw’ibanze kandi bwihutirwa ku bihumbi by’abantu bafite ibibazo bikomeye nk’uko byatangajwe muri iryo tangazo.
Intambara ikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu turere twa Uvira, Fizi na Kalehe, yatumye abantu bagera ku 500 000 bava mu byabo, harimo abarenga 90 000 bahungiye mu Burundi.
Gusa uyu mubare uriyongera yongera kuko n’ubundi ako gace kataratekana neza.
Nk’uko itangazo ribivuga, ubwo butabazi bwihutirwa buzashyirwa mu bikorwa kugeza ku mpera z’ukwezi kwa Kamena 2026, kandi bwitezweho kuzagirira akamaro abantu bateshejwe ingo zabo bari imbere mu gihugu, cyane cyane mu bice byibasiwe cyane byo muri Uvira, Fizi na Kalehe.
Inkunga y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi izafasha ibikorwa by’abafatanyabikorwa bayo bayobowe n’ihuriro SAFER (Acted, Concern Worldwide, Mercy Corps, Inama ya Noruveje ishinzwe impunzi, na Solidarités Internationales), mu gutanga ubufasha bukenewe hibandwa ku gufasha abantu binyuze mu mafaranga, kurengera abaturage, amazi meza, isuku n’isukura rusange.
Ubumwe bw’Uburayi bwatangaje ko intambara mu Burasirazuba bwa DRC ikomeje gutuma abantu benshi bava mu byabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu bihugu biyikikije, mu gihe ibihumbi by’abantu bakomeje guhunga ihohoterwa rikomeje, kandi n’ibikoresho n’ubushobozi bwo mu baturage bikomeje kugabanuka.