Mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Ngiryi mu Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo haravugwa umugabo watemye umwe mu bashinzwe umutekano mugenzi we aramurasa amutsinda aho.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu saa saba z’amanywa ahitwa za Nyacyonga.
Ibi byabaye ubwo umwe mu bashoferi batwara amakamyo yibwaga amafaranga yari ari mu gikapu hanyuma inzego z’umutekano zitabaye ngo zifate uvugwaho ubujura we ahitamo gutema umwe muri bo amaboko yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko mugenzi w’uwo ushinzwe umutekano wari umuherekeje yahise arasa uwo muntu amutsinda aho.
Amakuru y’abaturage b’aho byabereye yemeza ko uwarashwe yari asanzwe yiba.
Gahonzire ubwo yasabanuraga uko byagenze yagize ati: “Inzego z’umutekano zakurikiranye abo bajura bageze ku nzu bihishemo, umwe muri bo witwa Twizeyimana Faustin bahimba Cyaruhogo asohokana umupanga awutemesha umwe mu bashinzwe umutekano amukomeretsa ku maboko yombi, mugenzi we bari kumwe ahita amurasa arapfa.”
Bikirangiza kuba, hakurikiyaho gukora umukwabo wo gushaka abantu bafitanye n’uwarashwe imikoranire, hafatwa abantu bane ndetse basanga n’udupfunyika 190 tw’urumogii mu nzu y’uwo muntu.
Nubwo ibyo byabaye, ntabwo amafaranga ya shoferi yahise aboneka gusa iperereza riracyakomeje ngo agaruzwe hamenyekane n’abandi baba bafitanye imikoranire n’abavugwa muri ubwo bujura.
CIP Gahonzire ati: “Iperereza rirakomeje kugira ngo abakekwa bose bafatwe ndetse hagaruzwe n’amafaranga yibwe.”
Amafaranga yibwe ntiyamenyekanye umubare kuko yari mu gikapu ariko uwayibwe yabwiye Polisi ko harimo ayo mu Rwanda n’akoreshwa muri Uganda.
Uwo mushoferi yari ageze ahitwa Nyacyonga aparika ikamyo ngo aruhuke nibwo yibwaga ayo mafaranga.
Yari ku isafari agiye muri Uganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali asaba abakora ubujura kubuzibukira.
Ikindi asaba ni uko niba hari uwo inzego z’umutekano zibwiye ngo ahagarare kuko zimufatiye cyangwa zimukeka mu cyaha, aba agomba kuzumvira ntakomeze umutsi ngo yumve ko yazirwanya kuko iyo bigenze gutyo ahanini uwo muntu ari we uhasiga ubuzima.
Abajijwe niba nta bundi buryo abapolisi cyangwa abandi barinda umutekano baba bakoresha ngo bafate umuntu batamurashe, CIP Gahonzire yavuze ko ubwo buryo buhari ariko iyo hajemo ibyo gutema umuntu icyo gihe aba agomba kwirwanaho.
Ati: “ Ntabwo imbunda ari ikibando. Abantu bagomba kuzirikana ko uwa mbere iba igomba kurinda ari uyifite.”
CIP Wellars Gahonzire yasabye abaturage kuzibukira kurwanya abashinzwe umutekano kandi bagaca ukubiri n’ibyaha.