Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburayi Mu Mushinga Wo Guha Ukraine Imitungo Y’Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Uburayi Mu Mushinga Wo Guha Ukraine Imitungo Y’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2025 11:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingoro y'Inteko ishinga amategeko y'Uburayi
SHARE

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi birateganya gufata amafaranga y’umutungo wahoze ari uw’Uburusiya bwagwatiriye urenze miliyari  €200  bikawuha Ukraine.

Ababiyobora bavuga ko bizayifasha kwiyubaka no  kwirwanaho ubwo Amerika izaba ihagaritse inkunga yateraga iki gihugu kimaze imyaka itatu mu ntambara n’Uburusiya.

Abanyaburayi bategekereje ibi nyuma yo kubona ko Amerika itakibaha agaciro kugeza n’ubwo igirana ibiganiro n’Uburusiya bo na Ukraine bagahezwa.

Ikindi abayobozi b’Uburayi bari guteganya kugira ngo bakome mu nkokora umugambi Trump asangiye na Putin wo kubaheza mu biganiro, ni ugufatira imitungo y’Uburusiya ifite agaciro k’ama euro(€) miliyari nyinshi.

I Brussels batekereza ko mu kubigenza batyo, bizatuma Abanyamerika n’Abarusiya bacisha make bakemera ko Ukraine n’Uburayi muri rusange bagira uruhare mu biganiro byo kurangiza intambara iri mu Burasirazuba bw’Uburayi.

Muri iki kibazo kandi Amerika nayo ifite imitungo y’Uburusiya yagwatiriye ifite agaciro ka Miliyari $5.

Ibiganiro by’uburyo Abanyaburayi bazabigenza ngo bagere kuri uriya mugambi biri kubera muri Afurika y’Epfo ahabera inama y’ibihugu bikize ku isi, ariko itaritabiriwe na Amerika, bigize ikitwa G20.

Ba Minisitiri b’Imari bo mu Burayi bari kureba uko ariya mafaranga yahoze ari ay’Uburusiya bagwatiriye, yahabwa Ukraine kugira ngo nayo yiyubake, ireke kugaraguzwa agati n’ubutegetsi bwa Moscow.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Estonia witwa Margus Tsahkna yabwiye ikinyamakuru Politico ati: “ Dufashe ibyahoze ari umutungo w’Uburusiya tukabiha Ukraine yaba ibonye uko yakwirwanaho idakomeje kurambiriza ku nkunga ya Amerika”.

Avuga ko imitungo yose hamwe y’Uburusiya bafashe bugwate ifite agaciro ka Miliyari €300.

Nubwo umubare nyawo w’agaciro k’imitungo y’Uburusiya yafatiriwe n’Uburayi itazwi, abahanga baragenekereza bagasanga uri hagati ya Miliyari €200 na Miliyari €300.

Mu kwemeranya ko ibyo bikwiye, abadipolomate bo mu Burayi ntibemeranya uko byakorwa.

Abo mu bihugu bituranye n’Uburusiya bavuga ko Ukraine ikwiye kuzahabwa ariya mafaranga mu buryo butaziguye, mbese nk’uko bayashyira mu ibahasha bakayihereza.

Abandi barimo Ubufaransa, Ubutaliyani n’ibindi bihugu bikomeye basanga hari ukundi byagenda.

Uko kundi byagenda ni ugufatira ayo mafaranga, akaba ari yo baheraho basaba ko nabo binjizwa mu biganiro.

Uru ruhande rurimo na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen rusanga guha Ukraine ariya mafaranga byaba ari ikosa kuko icyo gihe byaba bivuze ko ari yo yonyine yagena uko akoreshwa.

Byaba bivuze ko nta jambo abandi Banyaburayi baba bagifite kuri ayo mafaranga ukundi, ikintu bo basanga cyaba ari imibare mike.

Mu rwego rwo kureba uko yakongera kwiyegereza Amerika, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere tariki 24, Gashyantare, 2025 yasuye Perezida wayo Donald Trump.

Mu kiganiro bagiranye, Macron yamubwiye ko byaba ari ubwenge gufatira imitungo y’Uburusiya ariko nanone yemeza ko kuyiha Ukraine byaba bihabanye n’amategeko.

Perezida w’Ubufaransa avuga ko iriya mitungo yaba kimwe mu bintu byasunikira Uburusiya kujya mu biganiro Abanyaburayi bagizemo uruhare ‘rufatika’.

Icyakora hari umudipolomate uvuga ko gufatira umutungo w’Uburusiya atari ikintu kizaba vuha aha!

Umudipolomate ukomeye witwa Kaja Kallas avuga ko kugwatira no kwigarurira mu buryo bwa burundu uriya mutungo w’Uburusiya ari akazi kazamara igihe kirekire kandi gasaba uruhare rwa buri Munyaburayi wese ubyumva utyo.

Hari n’Abanyaburayi bavuga ko ariya mafaranga akwiye kubikwa akazakoreshwa mu gusana Ukraine ubwo intambara yashowemo n’Uburusiya izaba yarangiye.

Ejo hazaza ha Ukraine hari mu bintu biri kwigirwa mu byumba by’inama byo mu bakomeye kurusha abandi ku isi.

Ibyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Sudani n’ahandi henshi bisa n’ibyarengejwe ingohe.

TAGGED:AmerikafeaturedImitungoIngwateIntambaraUburayiUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Obasanjo Agiye Kugira Uruhare Mu Guhuza Ibyananiranye Muri DRC
Next Article Kagame Asaba Ko Abagore Bakomeza Gukora Ku Ifaranga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?