Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Buzageza Ryari Gushinja u Rwanda Gushaka Kubutera?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Buzageza Ryari Gushinja u Rwanda Gushaka Kubutera?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2025 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yemeza ko u Rwanda rugifite umugambi wo kumutera.
SHARE

Mu kiganiro yahaye France 24, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gushaka kumutera, akavuga ko ruzabikorwa rwitwaje ko abateye ari Abarundi kandi ari rwo rubari inyuma.

Ndayishimiye abibwiye iyi radio mpuzamahanga y’Abafaransa nyuma y’uko mu gihe cyashize, yabwiye BBC amagambo nkayo, akayemerera ko u Rwanda nirumutera nawe azarutera kandi ko Umujyi wa Kigali utari kure y’u Burundi.

Ikiganiro cye na France 24 yavugiyemo ko hari ibimenyetso ‘les indices’ bigaragaza ko u Rwanda ruzamutera, rukabikora binyuze mu bahunze u Burundi bari mu Rwanda basize bagize uruhare muri coup d’état yapfubye mu mwaka wa 2015.

Ati: “Dufite amakuru. Tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo mu 2015.”

Perezida w’u Burundi yemeza ko u Rwanda ruzatera u Burundi rukavuga ko ari Abarundi bari kurwana hagati yabo nk’uko ruvuga ko ikibazo cya M23 kireba abaturage ba DRC, ko bitarureba.

Yunzemo ati:“…Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi mu gihe ruzaba ari u Rwanda.”

Ku rundi ruhande, avuga ko umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC nugera ku ntego bizagorana ko u Rwanda rwaba rugiteye igihugu cye.

Mu gihe u Burundi bubivuga butyo, u Rwanda rwo ruhakana ibyo burushinja ndetse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yigeze kubwira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko u Burundi ari bwo bushaka gutera u Rwanda kandi ngo bwarabigerageje.

Mu mwaka wa 2024 u Burundi bwohereje ingabo zabwo mu Burasirazuba bwa DRC kurwana ku ruhande rw’ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Wazalendo na FDLR, ikintu kitashimishije Kigali na gato.

Ku Rwanda, umuntu wese ukoranye na FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba ari umwanzi warwo.

Umukino wa Dipolomasi hagati ya Kigali na Gitega nawo warakomeje ugeza n’aho Nduhungirehe atangaza ko uRwanda n’u Burundi biri ‘mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi’.

Igihe kimwe havugwaga ko ibintu ari uko byifashe, ikindi gihe hakavugwa ko intambara itutumba.

Mu gusobanura impamvu zituma u Rwanda rudaha u Burundi abo buvuga ko rucumbikiye, uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yigeze kuvuga ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba ‘binyuranye n’amategeko mpuzamahanga’ agenga impunzi.

Avuga kandi ko rwasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko iyo wakiriye umuntu wahunze, utamusubiza iwabo cyane cyane iyo yahawe ibyangombwa byemeza ko ari mpunzi.

Uko bigaragara, haracyari urwikekwe hagati ya Kigali na Gitega kandi ntawakwihandagaza ngo avuge ko ruzarangira ejo.

Iyi ni inkuru yo gutega amaso cyane cyane ko n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bitarahabwa umurongo ugororotse.

TAGGED:BurundifeaturedIngaboNdayishimiyeNduhungireheRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar
Next Article Hakwiye Kubaho Ubukangurambaga Bwo Kuvuga Aho Imibiri Muri Jenoside Yajugunywe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?