Uburundi Bwafunze Abanyarwanda Barenga 50

Nyuma y’uko Uburundi bwanzuye gufunga imipaka yose yo ku butaka busangiye n’u Rwanda, hari amakuru avuga ko hari Abanyarwanda 38 bafungiye muri Komini Mugina n’abandi 12 bafungiye muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke iri mu Mujyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Uburundi.

SOS Medias Burundi ivuga ko abafungiye muri Mugina ari Abanyarwanda bari bamaze igihe batuye mu Burundi.

Ikindi ni uko ku wa Kane no ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kiri kirangira, hari Abanyarwanda 46 birukanywe mu Burundi.

Hari n’abandi bivugwa ko bafungiwe muri Komini Mabayi.

Amakuru avuga ko Imbonerakure ari zo ziri gufata no gufunga Abanyarwanda zikoranye n’abapolisi b’Uburundi.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Miinisitiri w’umutekano mu Burundi Martin Niteretse yari amaze iminsi mike atangaje ko nta Munyanyarwanda n’umwe bashaka ku butaka bw’Uburundi.

Martin Niteretse, Minisitiri w’umutekano mu Burundi

Niteretse yaboneyeho gusaba abayobozi ba Provinces zose gukora ibarura ry’abanyamahanga baba mu Burundi, hagasuzumwa niba bafite ibyangombwa bibemerera kuhaba.

Hagati aho, hari Abanyarwanda baherutse kubwira RBA ko bashushubikanyijwe bavanywe aho babaga mu Burundi bazanwa mu Rwanda nta kintu bazanye, bamwe bahawe imyambaro n’ababagiriye impuhwe.

Abo kandi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka y’ubukure.

U Rwanda ruherutse gusaba Uburundi kutazagirira nabi Abanyarwanda, ahubwo rukazabaha uburyo bwo gutaha iwabo mu mahoro.

Alain Mukuralinda yabwiye itangazamakuru ko Uburundi nibuhohotera Abanyarwanda buzabibazwa.

Alain Mukuralinda

Ku ruhande rwarwo, u Rwanda ruvuga ko nta Murundi ruzahohotera, ko Abarundi bafite ubwisanzure mu Rwanda, ko bakwiye kuryama bagasinzira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version