Taarifa ifite amakuru y’uko hari abasirikare b’Uburundi bagera cyangwa barenga 500 bari muri gereza kuko banze gukorana n’ingabo za DRC mu kurwanya M23.
Aya makuru kandi aherutse kugarukwaho na Radio Publique Africaine, iyi ikaba ikorera i Bujumbura.
Abo basirikare baje gupakirwa indege basubizwa mu Burundi nyuma y’uko bigaragaye ko badashaka gukorana na FARDC mu kurwanya M23 kandi ari byo abayobozi babo baboherereje muri DRC.
Amasasu ya M23 mu mirwano yabaye hagati y’italiki 07 n’italiki 09, Ukuboza, 2023 niyo yakuye izo ngabo z’Uburundi umutima.
Umwe muri benewabo b’umwe muri bariya basirikare yabwiye Radio Publique Africaine ko ubwo basukwagaho umuriro w’amasasu ya M23, abasirikare b’Uburundi bahiye ubwoba basubira inyuma ariko bagira ngo bagiye kwihisha aha cyangwa hariya bagasanga byaba ari ‘uguhungira ubwayi mu kigunda.’
Abarokotse bagashobora gukomeza guhunga, baje kujya ku kibuga cy’indege cya Goma bashaka inzu imwe bayihungiramo.
Abayobozi babo barabegereye babasaba kujya ku rugamba abandi barabatsembera!
Bababwiye ko ‘aho gupfa none wapfa ejo’.
Abayobozi babo barabihoreye bababwira ko bagomba kuguma aho kugeza ubwo abayobozi babo bazaboherereza indege ikabasubiza iwabo.
Indege yaraje igera i Goma saa 4:30 z’umugoroba.
Iyo ndege yasubiranyeyo imirambo 10 ya bamwe mu basirikare b’Uburundi n’abandi 18 bakomerekeye ku rugamba.
Bakigera i Bujumbura, bahise bamburwa telefoni, bajyanwa mu buroko bwa gisirikare buri mu kigo cya Muzinda.
Kuvana abo basirikare muri DRC byatangiye ari kuwa Kane birangira ku wa Gatandatu.
Bafunzwe n’abasirikare bashinzwe ikinyabupfura muri bagenzi babo( military police) ikorera muri Batayo ya 122 y’ahitwa Mujejuru muri Bujumbura.
Abandi bagiye gufungirwa muri Cibitoke mu kigo cya batayo ya 112.
Abo mu miryango y’abo basirikare bakomeje kwibaza uko ababo babayeho.
Amakuru kandi avuga ko hari abandi basirikare 120 bagejejwe i Muzinda bamburwa telefoni n’imyambaro y’ingabo za DRC bari barahawe.
Nta yindi myambaro bahawe icyo gihe ahubwo bakomeje kuba mu nzu nini bicaye bambaye imyenda y’imbere.
Bari mu nzu yuzuyemo imibu kandi nta nzitiramubu bafite.
Ab’i Mujejuru nabo ngo ni uko ibyabo bimeze, bibera mu mbeho nyinshi.
Abandi basirikare 150 nabo bafungiye ahitwa Rohero, mu kigo cya military police.
Muri Cibitoke hari abandi basirikare 200 bahaboheye, barinzwe cyane.
Umwihariko w’aba ni uko banze gukuramo imyenda ya DRC no gusubiza intwaro bavanyeyo kubera ko ngo nta yindi myenda bahawe.