Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Bwafunze Abasirikare 500 Banze Kurwanya M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburundi Bwafunze Abasirikare 500 Banze Kurwanya M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2023 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite amakuru y’uko hari abasirikare b’Uburundi bagera cyangwa barenga 500 bari muri gereza kuko banze gukorana n’ingabo za DRC mu kurwanya M23.

Aya makuru kandi aherutse kugarukwaho na Radio Publique Africaine, iyi ikaba ikorera i Bujumbura.

Abo basirikare baje gupakirwa indege basubizwa mu Burundi nyuma y’uko bigaragaye ko badashaka gukorana na FARDC mu kurwanya M23 kandi ari byo abayobozi babo baboherereje muri DRC.

Amasasu ya M23 mu mirwano yabaye hagati y’italiki 07 n’italiki 09, Ukuboza, 2023 niyo yakuye izo ngabo z’Uburundi umutima.

Umwe muri benewabo b’umwe muri bariya basirikare yabwiye Radio Publique Africaine ko ubwo basukwagaho umuriro w’amasasu ya M23, abasirikare b’Uburundi bahiye ubwoba basubira inyuma ariko bagira ngo bagiye kwihisha aha cyangwa hariya bagasanga byaba ari ‘uguhungira ubwayi mu kigunda.’

Abarokotse bagashobora gukomeza guhunga, baje kujya ku kibuga cy’indege cya Goma bashaka inzu imwe bayihungiramo.

Abayobozi babo barabegereye babasaba kujya ku rugamba abandi barabatsembera!

Bababwiye ko ‘aho gupfa none wapfa ejo’.

Abayobozi babo barabihoreye bababwira ko bagomba kuguma aho kugeza ubwo abayobozi babo bazaboherereza indege ikabasubiza iwabo.

Indege yaraje igera i Goma saa 4:30 z’umugoroba.

Iyo ndege yasubiranyeyo imirambo 10 ya bamwe mu basirikare b’Uburundi n’abandi 18 bakomerekeye ku rugamba.

Bakigera i Bujumbura, bahise bamburwa telefoni, bajyanwa mu buroko bwa gisirikare buri mu kigo cya Muzinda.

Kuvana abo basirikare muri DRC byatangiye ari kuwa Kane birangira ku wa Gatandatu.

Bafunzwe n’abasirikare bashinzwe ikinyabupfura muri bagenzi babo( military police) ikorera muri Batayo ya 122 y’ahitwa Mujejuru muri Bujumbura.

Abandi bagiye gufungirwa muri Cibitoke mu kigo cya batayo ya 112.

Abo mu miryango y’abo basirikare bakomeje kwibaza uko ababo babayeho.

Amakuru kandi avuga ko hari abandi basirikare 120 bagejejwe i Muzinda bamburwa telefoni n’imyambaro y’ingabo za DRC bari barahawe.

Nta yindi myambaro bahawe icyo gihe ahubwo bakomeje kuba mu nzu nini bicaye bambaye imyenda y’imbere.

Bari mu nzu yuzuyemo imibu kandi nta nzitiramubu bafite.

Ab’i Mujejuru nabo ngo ni uko ibyabo bimeze, bibera mu mbeho nyinshi.

Abandi basirikare 150 nabo bafungiye ahitwa Rohero, mu kigo cya  military police.

Muri Cibitoke hari abandi basirikare 200 bahaboheye, barinzwe cyane.

Umwihariko w’aba ni uko banze gukuramo imyenda ya DRC no gusubiza intwaro bavanyeyo kubera ko ngo nta yindi myenda bahawe.

TAGGED:AbasirikareBurundiDRCFARDCfeaturedIngaboM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzakira Shampiyona Y’Isi Y’Imikino Njyarugamba, UFC
Next Article Umuyobozi W’Ubumwe Bw’Uburayi Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?