Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2025 5:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi Reverien Ndikuriyo yavugiye mu Ntara ya Butanyerere muri Buye ko igihugu cye kitazafungura umupaka ugihuza n’u Rwanda niba rutabuhaye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

Abo bantu Uburundi buvuga ko bahise bahungira mu Rwanda, ikintu rudahakana ahubwo rukavuga ko kwakira abaruhungiyeho ari inshingano ruhabwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba igihugu cye giteganya kizafungura vuba imipaka yabwo n’u Rwanda Ndikuriyo yaratsembye, avuga ko hari icyo u Rwanda rugomba kubanza gukora.

Yavuze ko kugira ngo bizakunde, bizaterwa n’uko u Rwanda ruzaha Uburundi bariya bantu, bitaba ibyo ngo rwose nta mupaka uzafungurwa.

Ndikuriyo ati: “U Rwanda rugomba kudushyikiriza abagerageje gukora Coup d’état. Nirukomeza kwinangira, ntabwo tuzasubira inyuma kubera ko Abarundi bariyubaha kandi bakihesha agaciro.”

Muri Mutarama, 2024 nibwo Gitega yatangaje ko ifunze imipaka n’u Rwanda.

Hari hashize ukwezi Uburundi bushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, umutwe w’abarwanyi b’Abarundi barwanya Uburundi, hakaba hari nyuma y’igitero muri Zone ya Gatumba muri Bujumbura.

Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye atari ukuri, kuko “nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ariwo wose w’Abarundi witwaje intwaro”.

U Rwanda rwatangaje ko rudashobora koherereza Uburundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko rwaba rwishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Wari uyobowe n’abasirikare barimo General Major Godefroid Niyombare, icyo gihe Perezida Nkurunziza yari yagiye muri Tanzania mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Amajyepfo y’u Rwanda n’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba nibyo bice bikora ku Burundi.

Hari mu mpera z’Icyumweru Tariki ya 15, Gicurasi, 2015, ubwo abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi bituma Gen. Niyombare, abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki bari bafatanyije muri iki gikorwa bahunga.

Inama zo kureba uko umubano wakongera kuba mwiza hagati ya Kigali na Gitega zabaye kenshi ariko nta musaruro ziratanga.

Ndikuriyo w’imyaka 51 y’amavuko ni umunyapolitiki ukomeye muri Guverinoma y’Uburundi.

Bamwe bavuga ko ari we ukomeye nyuma ya Perezida wa Repubulika y’Uburundi Evariste Ndayishimiye.

Hagati aho, Ishyaka CNDD-FDD riritegura kwizihiza imyaka 20 rimaze riyobora Uburundi mu gikorwa kizaba Tariki 30, Kanama, 2025.

TAGGED:AbasirikarefeaturedImipakaIngaboNdikuriyoRwandaUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru
Next Article Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?