Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi Reverien Ndikuriyo yavugiye mu Ntara ya Butanyerere muri Buye ko igihugu cye kitazafungura umupaka ugihuza n’u Rwanda niba rutabuhaye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.
Abo bantu Uburundi buvuga ko bahise bahungira mu Rwanda, ikintu rudahakana ahubwo rukavuga ko kwakira abaruhungiyeho ari inshingano ruhabwa n’amategeko mpuzamahanga.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba igihugu cye giteganya kizafungura vuba imipaka yabwo n’u Rwanda Ndikuriyo yaratsembye, avuga ko hari icyo u Rwanda rugomba kubanza gukora.
Yavuze ko kugira ngo bizakunde, bizaterwa n’uko u Rwanda ruzaha Uburundi bariya bantu, bitaba ibyo ngo rwose nta mupaka uzafungurwa.
Ndikuriyo ati: “U Rwanda rugomba kudushyikiriza abagerageje gukora Coup d’état. Nirukomeza kwinangira, ntabwo tuzasubira inyuma kubera ko Abarundi bariyubaha kandi bakihesha agaciro.”
Muri Mutarama, 2024 nibwo Gitega yatangaje ko ifunze imipaka n’u Rwanda.
Hari hashize ukwezi Uburundi bushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, umutwe w’abarwanyi b’Abarundi barwanya Uburundi, hakaba hari nyuma y’igitero muri Zone ya Gatumba muri Bujumbura.
Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye atari ukuri, kuko “nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ariwo wose w’Abarundi witwaje intwaro”.
U Rwanda rwatangaje ko rudashobora koherereza Uburundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko rwaba rwishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Wari uyobowe n’abasirikare barimo General Major Godefroid Niyombare, icyo gihe Perezida Nkurunziza yari yagiye muri Tanzania mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Hari mu mpera z’Icyumweru Tariki ya 15, Gicurasi, 2015, ubwo abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi bituma Gen. Niyombare, abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki bari bafatanyije muri iki gikorwa bahunga.
Inama zo kureba uko umubano wakongera kuba mwiza hagati ya Kigali na Gitega zabaye kenshi ariko nta musaruro ziratanga.
Ndikuriyo w’imyaka 51 y’amavuko ni umunyapolitiki ukomeye muri Guverinoma y’Uburundi.
Bamwe bavuga ko ari we ukomeye nyuma ya Perezida wa Repubulika y’Uburundi Evariste Ndayishimiye.
Hagati aho, Ishyaka CNDD-FDD riritegura kwizihiza imyaka 20 rimaze riyobora Uburundi mu gikorwa kizaba Tariki 30, Kanama, 2025.