Uburundi Bwohereje Izindi Batayo Enye Muri DRC

Mu rwego rwo kongerera imbaraga uruhande ruhanganye na M23, igisirikare cy’Uburundi cyohereje muri Kivu y’Amajyepfo izindi batayo enye. Ni abasirikare bagera ku bihumbi bine(4000) kuko batayo ahanini iba igizwe n’abasirikare 1000, baba bake bakaba 800.

Kuba M23 ishaka gufata Kivu y’Amajyepfo si inkuru mbi kuri Kinshasa gusa ahubwo ni mbi cyane no kuri Gitega kuko iriya Ntara ari isoko rikomeye ku biva mu Burundi.

Imibare yerekana ko Uburundi bwoherereza DRC ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $30.

Ni ibicuruzwa birimo ibyuma by’umuringa bita Coated Flat-Rolled Iron mu Cyongereza bifite agaciro ka Miliyoni $4.96, ibintu bikozwe muri pulaitiki birimo n’imipfundikizo y’amacupa bifite agaciro ka Miliyoni $3.9, hiyongeraho n’amacupa ya pulasitiki afite agaciro ka Miliyoni  $3.87.

- Kwmamaza -

Ni amafaranga y’agaciro kanini  k’ubukungu bw’igihugu nk’Uburundi gifite ubukungu buhagaze nabi cyane cyane kubera kubura amadovize yo gutumiza hanze iby’ibanze nka lisansi na mazutu.

Intambara Uburundi bwinjiyemo muri DRC buvuga bwabikoze bushingiye ku masezerano arimo naya gisirikare nk’uko Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD Révérien Ndikuriyo aherutse kubibwira abanyamakuru.

Muri ubwo bufatanye niho Gitega ivuga ko yahereye ijya gufasha Kinshasa kurwanya M23 umutwe w’abaturage ba DRC bavuga ko bafashe intwaro ngo baharanire uburenganzira bimwe iwabo.

Amakuru, ku rundi ruhande, avuga ko inyuma y’ibyo mu Burundi bita gutabarana hagati y’ibihugu by’inshuti hihishe urwango rushingiye ku moko.

Ubutegetsi bw’Uburundi buvugwaho gufasha ubwa DRC kwica Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bo muri iki gihugu, bigakorwa mu mugambi muremure ubutegetsi bwombi busangiye na FDLR yasize ikoreye  Jenoside Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Icyakora M23 yananiye Leta zombi kuko iherutse gufata Goma( Umurwa mukuru wa Kiya ya Ruguru), ubu ikaba yageze no muri Bukavu( Umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo).

Abasirikare ba Leta zombi ubu bamaze guhungira ahitwa Nyangezi, Plaine de Ruzizi no muri Nkomo.

Mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, Taarifa yamenye ko hari izindi batayo enye zoherejwe n’Uburundi ngo bakumire ko inzira zibuza ibicuruzwa by’Uburundi kwinjira yo zifatwa n’umwanzi ari we M23.

Igisigaye ni ukumenya niba izo ngabo z’Uburundi zizakoma imbere abarwanyi ba M23 bamaze igihe mu ntambara kandi barwanira icyo bita uburenganzira bwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version