Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Ntibushaka Umunyarwanda Ku Butaka Bwabwo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Uburundi Ntibushaka Umunyarwanda Ku Butaka Bwabwo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2024 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yaraye ashimangiye ko nta Munyarwanda bakeneye ku butaka bw’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Yagize ati: “Imipaka yose irafunzwe. Ntabwo dukeneye Abanyarwanda ku butaka bw’Uburundi, ndetse n’abari bahari twabafashe tubirukana ku butaka bw’u Burundi.”

#Diplomasia : “Walinikabidhi, tuliitumia na kila kitu kilikwenda sawa,” alisisitiza Waziri Niteretse bila kutoa idadi. pic.twitter.com/hccqXNvsGM

— SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) January 11, 2024

Minisitiri Niteretse yavuze kandi ko yasabye ba Guverineri b’Intara zose kumuha raporo y’abanyamahanga batuye ku butaka bw’u Burundi.

Yavuze ko Abarundi bagomba gukurikirana bakamenya umunyamahanga wese uri ku butaka bw’Uburundi kugira ngo hatagira ubugendaho batazi ‘ihabari yiye’, ni ukuvuga amakuru ye.

U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga kuri iki cyemezo, ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’Uburundi.

Martin Niteretse avuga ko ubutegetsi bw’Uburundi buri kwegeranya abanyamahanga kugira ngo abadafite ibyangombwa basubizwe iwabo.

Ati:”…[Turabishyira mu Kinyarwanda]… Dukeneye base de données( database) kugira ngo tumenye ngo uri mu Burundi ni nde?, urujya n’uruza rwe rumeze gute?.”

Martin Niteretse, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Uburundi

Abandi bantu Uburundi buvuga ko bugiye gukurikirana ibyabo ni Aba Masaï.

Ku byerekeye iby’u Rwanda n’Uburundi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko  kuba Uburundi bwafunze umupaka wabwo  ari ikintu kibabaje.

Uburundi buherereye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi warwo, u Rwanda rwari ruherutse kuvuga ko ibivugwa n’Uburundi by’uko rufasha umutwe uburwanya wa RED Tabara ari ikinyoma.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu Ukuboza, 2023  yavuze ko uwo mutwe Uburundi  bushinja u Rwanda gushyigikira ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bityo ko ntaho ruhuriye nawo.

Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ifoto ibanza: Ibiro Bya Minisiteri y’Umutekani mu Burundi

TAGGED:BurundifeaturedMinisitiriNdayishimiyeNiteretsePerezidaRwandaumupakaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburundi Bwafunze Umupaka Wabwo N’u Rwanda
Next Article Ingaruka Zo Kuba Uburundi Bwafunze Umupaka N’U Rwanda Ni Nyinshi- Teddy Kaberuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?