Kuri uyu wa Kabiri tariki 16, Nzeri, 2025 i Bujumbura havuzwe amakuru y’Umunyarwanda tutaramenya umwirondoro we, ufunganywe n’umwe muba YouTubers bakomeye i Burundi witwa Dieudonné Niyukuri.
SOS Média Burundi yanditse ko uwo musore w’imyaka 22 yafatanywe n’abandi bantu bane barimo umushoferi w’Umunyarwanda, ariko hakaba andi makuru avuga ko abo bose bafunzwe Tariki 28, Kanama uyu mwaka.
Bivugwa ko abo bantu bashimuswe n’urwego rw’iperereza ry’Uburundi mu ishami ryarwo rishinzwe gukurikirana impunzi z’Abarundi riyobowe n’uwitwa Hajayandi.
Bafatiwe mu Kirundo mu gace gaturanye n’u Rwanda mu Majyaruguru y’Uburundi.
Hari umwe wo muri benewabo b’uwo musore nawe w’umu YouTuber wabwiye SOS Média Burundi ko ababashimuse babatse incungu babizeza kuzarekura abantu babo ariko barategereje baraheba.
Binavugwa kandi ko uwo mu ‘Youtubeur’ nk’uko mu Burundi bibita yafashwe amaze igihe ari inshuti y’umwe mu bantu bahoze ari abasirikare ukomoka muri Bubanza wari waramwijeje ko ari umufana we kuri YouTube, uwo akaba ari we bivugwa ko yamugejeje mu mimerere yatumye afatwa arafungwa.

Ikindi ni uko Niyukuri yahunze Uburundi mu mwaka wa 2015 ubwo muri kiriya gihugu havukaga imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe, ahungira muri Mozambique, aho yavuye mu mwaka wa 2024 aza mu Rwanda.
Hari mugenzi we ukoresha YouTube wasabye Leta y’Uburundi byibura kubereka aho uwo musore afungiye ngo bamusure, uyu akemeza ko mugenzi we azira kujora ibikorwa by’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Dieudonné Niyukuri yari asanganywe ikiganiro cyakunzwe cyane yise Ca Akenge yakundaga kuvugira ho ibyo abona bitagenda neza iwabo, akanasesengura ibyandikirwa mu Karere akabihuza n’ibibera iwabo.
Si we gusa wahungiye mu Rwanda wahuye n’ako kaga kuko muri Kanama, 2022 umunyamakuru wo mu Burundi wabaga mu Rwanda witwa Floriane Irangabiye nawe yafashwe n’inzego z’Uburundi akatirwa gufungwa imyaka 10 ariko aza kurekurwa ku mbabazi Perezida yatanze rwagati muri Kanama, 2024.

Yashinjwaga kugambirira guhungabanya ubusugire bw’Uburundi.