Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko ingabo z’Uburusiya ari zo zarashe uruganda rutunganya imbaraga za kirimbuzi ruri ahitwa Zaporizhzhia.
Uburusiya nabwo buvuga ko ingabo za Ukraine ari zo zarashe ruriya ruganda ruri mu nganda nini ziri muri gace ibihugu byombi biherereyemo.
Iraswa ry’uru ruganda rije nyuma y’uko hari imirwano ikomeye imaze iminsi hagati y’ingabo za Ukraine n’iz’Uburusiya ndetse Ukraine iherutse gutungura Uburusiya ibugabaho ingabo ku butaka bwayo.
Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye mu buryo bweruye muri Gashyantare, 2022.
Ku byerekeye iraswa rya ruriya ruganda umuyobozi w’Intara ruherereyemo witwa Yevgeny Balitsky avuga ko amahire ari inkongi itageze ku binyabutabire bikomeye byatuma amazi cyangwa umwuka byandura.
Ni ibyo abahanga mu butabire bita radiation.
Perezida wa Ukraine witwa Zelensky avuga ko Uburusiya bwarashe ruriya ruganda bugamije gusiga icyasha Ukrane ngo amahanga abone ko ari yo ishaka ibibi.
Ku rundi ruhande amakuru meza ni uko urwo ruganda rwarangije kuzima nk’uko umwe mu bayobozi b’aho witwa Vladimir Rogov yabitangarije kuri Telegram.
Uru ruganda rwahagaritse gukora mu mwaka wa 2022 ubwo intambara yari irimbanyije.
Icyo gihe hari muri Mata, kandi intambara yari imaze amezi abiri itangiye.
Mu gihe iby’iyo nkongi biri kuvugwa, Perezida wa Ukraine aherutse kwerura avuga ko igihugu cye cyagabye igitero ku Burusiya kinjiiriye mu Ntara ya Kursk.
Umuturage wo muri aka gace yabwiye AFP ko abasirikare benshi ba Ukraine bacunze ab’Uburusiya ku jisho babagabaho igitero gikomeye.
Abo basirikare bamaze kwinjira mu Burusiya ahantu hareshya na kilometero 30 kandi abaturage babwo bateguriwe uburyo bahungishwa muri gari ya moshi.
Uburusiya nabwo ariko bwahise bwihimura butera ibisasu mu mijyi imwe n’imwe ya Ukraine kandi zikomeye.
Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yavuze ko ibyo Ukraine yakoze ari ubushotoranyi bukomeye.