Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwafunguye Umunyamerikakazi Ukina Basket, Amerika Ifungura Umurusiya Ucuruza Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburusiya Bwafunguye Umunyamerikakazi Ukina Basket, Amerika Ifungura Umurusiya Ucuruza Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2022 4:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
TOPSHOT - US WNBA basketball superstar Brittney Griner arrives to a hearing at the Khimki Court, outside Moscow on June 27, 2022. - Griner, a two-time Olympic gold medallist and WNBA champion, was detained at Moscow airport in February on charges of carrying in her luggage vape cartridges with cannabis oil, which could carry a 10-year prison sentence. (Photo by Kirill KUDRYAVTSEV / AFP) (Photo by KIRILL KUDRYAVTSEV/AFP via Getty Images)
SHARE

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kirekire bibera mu muhezo hagati y’abayobozi muri Amerika n’abo mu Burusiya, ubutegetsi bw’iki gihugu bwaje kurekura Brittney Griner uyu akaba ari Umunyamerikakazi ukina Basket wafunzwe azizwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu Burusiya.

Kurekurwa kwe ariko kwatewe n’uko Amerika nayo yemeye kurekura Umurusiya yari yarafunze imukurikiranyeho gucuruza intwaro, uwo akaba ari Viktor Bout.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo byatangajwe ko Brittney Griner ari mu ndege ataha muri Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba nibwo umugore wa Griner witwa Cherelle yakiriwe na Perezida Biden mu Biro bye.

Biden yahamagaye  Brittney Griner kuri Telefoni ari kumwe na Cherelle aramumuha baraganira, amumenyesha ko ari butahe mu masaha ari bukurikireho.

Biden, Kamala Harris na Blinken baganira n’umugore wa Griner

Griner, w’imyaka 32 y’amavuko, yari aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icyo yinjije ibiyobyabwenge mu gihugu.

Mu rubanza rwe, Griner yavugaga ko ibyo ubushinjacyaha bwitaga ibiyobyabwenge, ari imiti igabanya ububabare yari yarandikiwe na muganga ngo ayigenda kuko nk’umukinnyi wa Basket wabigize umwuga yakundaga kugira imikaya(muscles) imubabaza.

Hari abavuga ko umuryango wa Griner n’abandi banyamerika bakomeye bashyize igitutu ku butegetsi bwa Biden ngo bwemere kurekura uriya mucuruzi w’intwaro witw Viktor Bout , bamwe bari barahimbye izina ry’umucuruzi w’urupfu( The Merchant of Death).

Biden n’ubutegetsi bwe bari baranze kumva ibyo u Burusiya bwabasabaga kugeza ubwo baboneye ko ibintu bikomeye ubwo urukiko rwanzuraga ko Brittney Griner yoherezwa muri gereza ikomeye aho yagombaga gufungirwa imyaka icyenda yose.

Viktor Bout

Hari n’abavuga ko Biden ashobora kuba yatangiye kwirinda ikintu cyose cyarakaza Abanyamerika kuko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

 

TAGGED:AmerikaBasketBurusiyaUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiryango Ya UN Mu Rwanda Izubakirwa Inyubako Imwe
Next Article Mu Myaka 8 Ba Perezida Babiri Ba Sena Y’u Rwanda Bareguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hezbollah Yarahiriye Kuzihorera Kuri Israel Kubera Umuyobozi Wayo Iherutse Kwica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uwayoboraga Guinea-Bissau Yahungiye Muri Senegal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?