Muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu hari abaturage 1000 ba Uganda bari mu byago byo gufungwa kubera ko bahaba mu buryo budakurikije amategeko.
Bari bamaze igihe barahawe umwanya wo gushakisha impapuro zibemerera kuba yo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi igihe cyo kuba bazibonye cyari kuri uyu wa Kabiri tariki 31, Ukuboza, 2024.
Umujyanama muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe Diaspora witwa Abbey Walusimbi aherutse kuvuga ko yoherereje Ambasade y’iki gihugu urwandiko rwibutsa abaturage ba Uganda bahaba mu buryo budakurikije amategeko ko igihe cyo kuba babonye ibyangombwa kizarangira ku itariki yavuzwe haruguru, bitaba ibyo bakitegura ibyago.
Iryo tangazo rigira riti: “ Tubandikiye tumenyesha abaturage ba Uganda bose baba muri Leta ziyunze z’Abarabu badafite visas, bakaba bari basanzwe bahaba mu buryo bw’imbabazi no kubadohorera ko itariki ntarengwa yo kuba babonye ibyangombwa ari 31, Ukuboza, 2024. Turasaba abatazabishobora kureba uko bataha iwabo bikiri mu maguru mashya”.
Mu mezi macye yatambutse, Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu yari yahaye abaturage ba Uganda baba muri iki gihugu mu buryo budakurikije amategeko iminsi 90 ngo babe babonye ibyangombwa, bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.
Barimo abo igihe ibyangombwa bari bafie cyarangiye ntibacyongeresha, abandi bakoresha visas za ba mukerarugendo zarangije igihe, mu gihe hari abandi batagira urupapuro na rumwe rubemerera kuba yo.
Abenshi muri bo bafite ibyago byo gufungwa, bakazurizwa indege ibacyura iwabo ku ngufu.
Guverinoma ya Uganda, ikimara kubona ko ibintu bigeze ku rundi rwego, yasabye abaturage bayo baba muri kiriya gihugu cyo mu birwa bya Gulf gukora uko bashoboye bakongeresha visas zabo, bitaba ibyo bagataha.
Icyakora, hari ababifatanye uburemere bucye none bigiye kubagora.
Abatazafungwa, bazatanga amande cyangwa basubizwe iwabo shishi itabona.
Impamvu itangwa ituma abaturage benshi bo muri Afurika bajya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ni uko hari yo imirimo.
Ni igihugu gikize cyane ku bikomoka kuri Petelori kandi kiteguye guha abantu bose akazi mu gihe bujuje ibisabwa ngo babe yo.
Abanya Uganda kimwe n’abandi baturage ba Afurika bakunze kujya yo kuhashaka akazi.
Leta zunze ubumwe z’Abarabu ni igihugu gito gituranye na Oman, Saudi Arabia, Qatar na Iran.