Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwaganiriye N’u Rwanda Kubibera Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Uburusiya Bwaganiriye N’u Rwanda Kubibera Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2025 3:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we w'Uburusiya
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wo mu Burusiya witwa Bogdanov Mikhail Leonidovich  ku ngingo y’imikoranire mu gushakira igisubizo umutekano muke uri muri DRC.

Bemeranyije ko hagomba kubaho kungurana ibitekerezo kuri kiriya kibazo n’uburyo cyabonerwa umuti.

Ibiganiro byabo byabereye kuri telefoni kandi yagiranye ibindi bisa nabyo na mugenzi we w’Ubuholandi witwa Caspar Veldkamp.

Minisitiri Nduhungirehe yababwiye ko u Rwanda rwasabye ko imirwano ihagarara hagati y’impande zihanganye, hagasubukurwa ibiganiro bya politike nk’inzira yo kugarura amahoro.

Yongeye kuvuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi uyobora DRC atangarije ko azarasa mu Rwanda kandi ko intego ari ugukuraho ubutegetsi buruyobora.

Tariki 18, Ukuboza, 2023 nibwo  yatangarije abaturage be ubwo yiyamamarizaga Manda nshya ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Icyo gihe yavugaga ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.

Iyo mvugo niyo u Rwanda rwahereyeho rufata ingamba zikomeye kuko, nk’uko Perezida Kagame yigeze kubibwira itangazamakuru mpuzamahanga, ntawamenya niba umuntu atazinduka mu gitondo ngo akore ibintu bamwe bakeka ko bitakorwa.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya no mu Buholandi ko ubwo bwirinzi ‘bwari ngombwa’ kubera ubufatanye bw’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’ingabo za FARDC mu guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose biri mu bigomba kwitabwaho kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bizakemuke.

Ububanyi n’amahanga nibwo buri gukora muri iki gihe kugira ngo intambara imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa DRC ihoshe.

Mu mpera z’iki Cyumweru, hazaba ari ku wa Gatandatu tariki 08, Gashyantare, 2025 hazaba inama ikomeye y’Abakuru b’ibihugu bya EAC ni ibya SADC izaganirwamo ibyakorwa ngo amahoro agaruke muri kiriya gice cya DRC.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahahurira na mugenzi we uyobora DRC gusa ntiharamenyekana niba bazagirana ibiganiro byihariye kandi by’imbonankubone.

Tariki 15, Ukuboza, 2025 nibwo bari buhurire i Luanda ariko ntibyakunda kuko Kagame atagiye yo nyuma y’uko iby’uko M23 yari bwitabire biriya biganiro bihinduwe ku munota ‘wa nyuma’.

Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, Kagame yavuze ko kujya i Luanda atari yabyanze ahubwo ko yabihinduye nyuma yo kubona ko hari ibyahinduwe mu byo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari bemeranyije.

Ku byerekeye uko byifashe ku rugamba, amakuru avuga ko M23 yasabwe gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

Abarwanyi bayo baravugwa mu nkengero za Bukavu, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

I Goma ho ubuzima bwatangiye kugaruka kuko abantu basubiye mu bucuruzi busanzwe.

TAGGED:BuholandiBurusiyaDRCfeaturedGomaIntambaraKagameMinisitiriNduhungireheRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Azahagararira u Rwanda Muri Shampiyona Nyafurika Ya Volley Yatangajwe
Next Article U Rwanda Rugiye Kuvugurura Ingengo Yarwo Y’Imari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?