Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko ifite gahunda yo kuvugurura ingengo y’imari y’u Rwanda ikiyongeraho Miliyari Frw 126.3 azakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025.
Yusuf Murangwa uyobora iyi Minisiteri niwe wabibwiye Abadepite ubwo yabagezagaho ishingiro ry’umushinga wo guhindura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wavuzwe haruguru.
Yababwiye ko ayo mafaranga azagira uruhare mu gufasha mu by’imisanzu ya pansiyo, imishahara, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Indi mpamvu avuga ko yatumye batekereza kuvugurura iyo ngengo y’imari kwari ukugira ngo ayo mafaranga azafashe mu kwihutisha gahunda zihutirwa mu gihugu no kunoza imitangire ya serivisi rusange z’abaturage.
Ikiganiro cya Minisitiri Murangwa kandi cyabwiye Abadepite ko muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza.
Ati: “’Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rikomeje kuba ryiza nubwo hirya no hino ku Isi bitifashe neza kubera n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, itakara ry’agaciro k’ifaranga ku isi ndetse n’ibibazo bya politiki”.
Yatanze urugero rw’uko mu gihembwe cya mbere cya 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri Miliyari Frw 4,486 uvuye kuri Miliyari Frw 3,904 mu gihembwe cya mbere cya 2023, bivuze ko wazamutse ku ijanisha rya 9.7%.
Nka Minisitiri ufite imari n’ubukungu bw’igihugu mu nshingano ze, Yusuf Murangwa yasezeranyije Abadepite ko “Guverinoma izakomeza kubungabunga umutekano w’ubukungu no guteza imbere ubukungu budaheza n’umwe binyuze mu gushora imari mu bice by’ingenzi nk’ubuhinzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza.”
Kugira ngo bigerweho, Murangwa yavuze ko Guverinoma izakomeza gukurikiranira hafi inzego zose z’imikorere y’ubukungu, zishobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ivuguruye.
Bizakorwa hirindwa ko hari urwego rwatambamira urundi mu kuzamuka kwarwo bityo bikadindiza ubukungu muri rusange.
Minisitiri Murangwa yavuze ko abakozi bo muri Minisiteri ye ubwo bajyaga kuvugurura iriya ngengo y’imari mu mavugurura agize umushinga baje kumurikira Inteko, bibanze ku ngamba zishamikiye cyane cyane ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Isaranganya hagati y’ibikorwa n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza n’ibizakenerwa, mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.”
Yabatangarije ko kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 imaze gushyirwa mu bikorwa ku rugero rwa 65%.
Urugero ni uko mu rwego rw’ubuhinzi hatanzwe toni 4,141 z’imbuto z’indobanure, toni 48,364 z’ifumbire mvaruganda, ubutaka bwahujwe bukaba bungana na hegitari 778,816.
Mu rwego rw’ingufu, ingo 46,752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho ingo 81,228 zihabwa aturuka ku ngufu z’imirasire ikomoka ku zuba.
Nyuma yo kumva ibisobanuro yabahaye, Abadepite, ku bwisanzure busesuye, batoye bemeza ishingiro ry’uwo mushinga w’ingengo y’imari Murangwa yari arangije kubagezaho.
Abadepite 77 nibo baritoye, nta waryanze, nta wifashe ariko haboneka imfabusa ari imwe.
Hazakurikiraho ko uzohererezwa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ikawusuzuma mu buryo bwimbitse.
Ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/25 rifite ishingiro, hazakurikiraho kurisuzuma muri Komisiyo hanyuma niryemezwa, iyo ngengo y’imari izaba Miliyari Frw 5.816.4 aho kuba Miliyari Frw 5,690.1