Nyuma y’iminsi mike Putin aganiriye na Trump, ingabo z’igihugu cye ziravugwaho kugaba ibitero bya drones 574 byarashe missiles 40 mu minsi mike yashize.
Umwe mu bayobozi ba Ukraine niwe wabibwiye BBC, akavuga ko ikibabaje ari uko ibyo byose byabaye mu gihe Trump ari kugerageza guhuza impande zihanganye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Andrii Sybiha avuga ko kubera izo mpamvu ari ngombwa ko Uburusiya bushyirwaho igitutu kugeza ubwo buhagaritse icyo Ukraine yita ubushotoranyi.
Hagati aho biteganyijwe ko Putin azahura na Volodymyr Zelenskyy hakaba hakiri ikibazo cyo guhitamo aho bazahurira haba mu Busuwisi cyangwa muri Australia.
Gusa Uburusiya bwo bwifuza ko Zelenskyy yazaza i Moscow hakaba ari ho hazabera ibyo biganiro.