Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburyo Bwo Kwihorera Dimitri Yahisemo Ni Ukwereka Ineza Abamuhemukiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Uburyo Bwo Kwihorera Dimitri Yahisemo Ni Ukwereka Ineza Abamuhemukiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2024 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mukanyiligira Dimitrie Sissi wanditse igitabo yise ‘Do Not Accept To Die’ avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze uburyo bwiza bwo kwihorera ku bamuhemukiye bwari ukubereka ko yabaha akazi kandi akabatunga.

Aherutse kuvuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje kumva atatura aho bahoze batuye muri Kibagabaga ariko nyuma aza guhindura ibitekerezo atangira no kuhubaka.

Dimitri yavuze ko yahubatse inzu ikomeye kurusha iyo bahoze bafite kuko yari yoroshye bijyanye n’uko n’Abatutsi hari byinshi bimwaga.

Yagize ati: “ Natekerezaga ngo sinzature i Kibagabanga wenda kuko nari ngifite ibikomere byo kubabona kuko bari bakiri aho, ariko nzubake hafi aho. Natangiye kubaka i Nyarutarama icyo gihe nkajya nsaba Imana nti: ‘Wambabariye Interahamwe z’i Kibagabaga zikaza gusaba akazi hano”.

Intego ye yari iyo kwihorera ntawe atutse, ntawe yicishije cyangwa ngo amwifurize ikibi ariko akabikora binyuze mu kubereka ko wa mwana batabonye ngo bamwice, ngo bamubone ari mu bigunda, ari kubaka inzu ikomeye kandi yabaha n’akazi akanabakunda.

Ubwo ngo nibwo buryo benshi bumvaga bakwihoreramo.

Kuri Dimitri Sissi Mukanyiligira,  aho niho havuye n’igitekerezo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyo guharanira kutaba imbwa, ngo abishi babo babibone babishime hejuru.

Uyu mwanditsi aherutse kubwira RBA ko afite gahunda yo kwandika ibindi bitabo kuko icyo yanditse cyakunzwe kandi cyamutinyuye ngo akomeze yandike.

Igitabo ‘Do Not Accept To Die’ kiri mu byakunzwe kurusha ibindi byanditswe ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byasohotse mu gihe gito gishize.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemera ko nta kintu kiza nko kwiyubaka, bakiteza imbere kugira ngo intego y’uko bashira cyangwa babaho nabi yari ifitwe n’ababakoreye Jenoside ntizigere na rimwe igerwaho.

TAGGED:AbatutsifeaturedigitaboMukanyiligiraRBA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingengo Y’Imari Nkene Ibangamira Imishinga Ya COMESA
Next Article Perezida Kagame Yibukije Ingabo Ko Zikwiye Gukomeza Kwanga Agasuzuguro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Imyidagaduro

Taylor Swift Yemeye Kurushinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?